Umuraperi Dogo Janja uherutse gutandukana na Irene Uwoya (Oprah) wahoze ari umugore wa Katauti, yunamiye se anahoza nyina amarira amwereka inzu yamwubakiye.
Dogo Janja amaze hafi amezi abiri atandukanye na Irene Uwoya (Oprah) bari bamaze igihe gisatira umwaka barushinze. Irene Uwoya kwa sebukwe ntibamwumvaga na gato, Janja na we bikaba uko, aba bombi bakaba batagicana uwaka.
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 4 Ukuboza 2018, Dogo Janja yunamiye umubyeyi we umaze imyaka ibiri yitabye Imana ndetse yerekana inzu yubakiye nyina kuko ‘yiyumvamo inshingano zo kuba se w’abavandimwe be’.
Mu kunamira se, Dogo Janja n’inshuti ze ndetse n’abaturanyi b’umuryango we basangiye ifunguro rya saa sita ndetse bamuvugira isengesho. Janja yabwiye Ayo TV ko batasengeye umubyeyi we gusa ahubwo ko bazirikanye na roho z’abandi bapfuye mu minsi yashize.
Iyi nzu avuga ko yayubatse mu gihe kirekire nyuma y’urupfu rwa se gusa ntiyavuze amafaranga yamutwaye. Ngo “Igikomeye ni uko mama abonye aho yihisha abamusakurizaga, imvura ntizamunyagira…”
Yavuze ko mu kubaka iyi nzu yashakaga guhoza amarira nyina, bitewe n’uko akiba iwabo mu rugo babagaho mu buzima bubi mu kazu gato k’ibyumba bibiri.
Yagize ati “Twakuriye mu nzu nto twakodeshaga, njye na murumuna wanjye twararaga mu ruganiriro. Data amaze gupfa nahise numva ari njye mubyeyi w’umuryango, mama akeneye umutuzo, nifuzaga kumuha umutuzo yifuza, urabizi nta muntu wasimbura mama wawe.”

Inzu Dogo Janja yubakiye nyina iherereye mu Ntara ya Arusha aho asanzwe akorera ubucuruzi buciriritse kugira ngo umuryango ubeho. Aya mafaranga, Janja ngo yayakuye mu muziki n’ibitaramo akora.
