Donald Trump yongeye kwibasirwa bikomeye n’umwe mu bahanzi bakomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, T.I, agaragaza kutishimira ubuyobozi bwe, amushinja gusebya igihugu ayoboye.

Donald Trump yongeye kwibasirwa bikomeye n'umuraperi T.I

Uyu muraperi wakunze wakunze guhangara Donald Trump mu mvugo, ibi yabitangaje mu kiganiro yahaye BET. Yavuze ko ari umuyobozi wumva yakwiha icyubahiro bigendeye ku ruhu afite aho kuba icyo ashoboye gukora ndetse akaba ari gutuma Isi iha urw’amenyo Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ubwo Raquel Harper wari uyoboye iki kiganiro yabazaga T.I ikibazo nyirizina agirana na Trump kuva yajya ku butegetsi, yamusubije agira ati “Kuba hari abantu bumva ko ibara ry’uruhu rwabo ryatuma bagira ubushobozi n’amahirwe kurusha abandi…”

Yongeyeho ati “Ntabwo twakomeza kwiyita igihugu cy’igihangange ku Isi mu gihe dukomeje kwitwara muri ubwo buryo. Ku rwego mpuzamahanga ni urwenya. Ni gute wakwemera ko ibi bintu bikomeza kuba ku gihugu cyawe? Ni gute wafata ibiro bikomeye gutya ukabishyira mu maboko y’umuntu ufite ibibazo by’imitekerereze?”

Uku kwibasirwa bikomeye kwa Trump T.I avuga ko kuva Trump yahabwa kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikimubabaza kurusha ibindi ari ukuba yumva ko hari abantu bamwe bagenewe ibintu abandi bakagenerwa kutabigira, ngo abangamirwa no kwigiza nkana kuriho.

Donald Trump yongeye kwibasirwa bikomeye n'umuraperi T.I
T.I ni umwe mu bahanzi batiyumvamo Donald Trump

Uyu muraperi ubusanzwe witwa Clifford Joseph Harris ntabwo ari ku nshuro ya mbere agaragaza kutishimira Trump kuko no mu mwaka ushize yagiye amwibasira mu buryo bukomeye ndetse akavuga ko abahanzi bagenzi be bafitanye umubano na we abungukiramo amenyekanisha ibyifuzo bye muri politiki.

T.I ni umwe mu bahanzi batiyumvamo Donald Trump
T.I ni umwe mu baraperi bakomeye muri Amerika

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU