Umunye-Congo Dorcas Kasinde yegukanye ikamba rya Miss Africa Calabar 2019 ahigitse abakobwa 23 bitabiriye iri rushanwa barimo Irebe Natacha Ursule wari uhagarariye u Rwanda.

Dorcas Kasinde ufite inkomoko muri RDC yegukanye ikamba rya Miss Africa Calabar 2019

Ibirori byo gutanga ikamba rya Miss Africa Calabar 2019 byabaye mu ijoro ryo kuri uyu Kane tariki 27 Ukuboza 2018, ahitwa Tianapa Resort muri Calabar hategurirwa iri rushanwa.


Abakobwa 23 bitabiriye iri rushanwa banyuze imbere y’akanama nkemurampaka hatoranywamo 10 ba mbere bahise berekeza mu cyiciro cya nyuma. Nyuma hongera gutorwa batanu bavuyemo uwabaye Nyampinga.

Abakobwa batanu barimo Gladys Kayumba wo muri Zambia, Harrietta Alpha wa Sierra Leone, Chimamaka Goodness Nnaemeka wa Nigeria, Dorcas Kasinde wa RDC na Dela Yawo Seade wo muri Ghana nibo babashije kugera muri batanu batowemo nyampinga w’iri rushanwa.

Dorcas Kasinde yahawe ibihembo bikomeye birimo sheki y’amadolari ibihumbi 30 hamwe n’imodoka nshya yo mu bwoko bwa SUV Jeep yatanzwe na Guverineri wa Leta ya Cross River.

Irebe Natacha wari uhagarariye u Rwanda ntabwo yabashije kwitwara neza kuko atigeze aboneka mu bagenewe ibihembo.

Muthoni Fiona Naringwa yari aherutse guhagararira u Rwanda muri iri rushanwa umwaka ushize ndetse atahana ikamba ry’Igisonga cya mbere.

Ibyishimo byari byarenze Dorcas Kasinde nyuma yo kwegukana iri kamba
Ibyishimo byari byarenze Dorcas Kasinde nyuma yo kwegukana iri kamba
Guverineri wa Cross River niwe washyikirije urufunguzo rw'imodoka umukobwa wo muri RDC wegukanye ikamba
Guverineri wa Cross River niwe washyikirije urufunguzo rw’imodoka umukobwa wo muri RDC wegukanye ikamba
Abakobwa batanu bageze mu cyiciro cya nyuma biyerekanye mu myambaro ya Kinyafurika
Abakobwa batanu bageze mu cyiciro cya nyuma biyerekanye mu myambaro ya Kinyafurika
Ubwoba bwari bwose ku bakobwa bagombaga kuvamo nyampinga
Ubwoba bwari bwose ku bakobwa bagombaga kuvamo nyampinga
Tiwa Savage ni we wasusurukije ibi birori
Tiwa Savage ni we wasusurukije ibi birori
Irebe Natacha ntiyabashije kugera mu cyiciro cya nyuma cy'abegukanye ibihembo
Irebe Natacha ntiyabashije kugera mu cyiciro cya nyuma cy’abegukanye ibihembo
Irebe Natacha Ursule wari uhagarariye u Rwanda yabaye igisonga cya kabiri cya Nyampinga w’u Rwanda
Irebe Natacha Ursule wari uhagarariye u Rwanda yabaye igisonga cya kabiri cya Nyampinga w’u Rwanda ndetse yanabaye Nyampinga w’amashuri yisumbuye mu 2015
Uyu mukobwa yari yiyerekanye mu mwambaro wo kogana kimwe n'abandi
Uyu mukobwa yari yiyerekanye mu mwambaro wo kogana kimwe n’abandi
Muthoni Fiona waserukiye u Rwanda umwaka ushize yari yabaye igisonga cya Mbere
Muthoni Fiona waserukiye u Rwanda umwaka ushize yari yabaye igisonga cya Mbere

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU