Abakunzi ba Mukura VS bibumbiye muri “Fan Club Urumuri Matyazo” bateguye inama y’inteko rusange yo kwiga uburyo barushaho gushyigikira ikipe yabo.

Fan Club Urumuri Matyazo yateguye inama y’inteko rusange

Nyuma y’uko ikipe ya Mukura Vs ivuye mu gihugu cya Afurika y’epfo  gukina umukino ubanza n’ikipe ya Free States Stars ba kanganya 0-0, mu mikino ikinwa n’amakipe y’itwaye neza iwayo muri (CAF Confederation Cup) abafana batangiye kwitegura umukino wo kwishyura uzabera i Huye.

Ni muri urwo rwego itsinda ry’abafana ba Matyazo bateguye bateguye iyi nama y’inteko rusange izaba ku cyumweru i Taliki 02 Ukuboza 2018 saa tatu (09h00) za mu gitondo ku Nzu y’Ibirahure ku Rusisiro ahazwi nka “Triangle” mu Matyazo mu mujyi wa Huye.

Umuyobozi wa Fan Club Urumuri Matyazo, avuga ko iyi nteko rusange igamije uburyo buhamye bakoresha mu gushyigikira ikipe yabo Mukuru vs.

Yagize ati :’’ Twifuje ko guhura ngo tunoze ibikorwa bifatika byo gushyigikira ikipe yacu nk’inkunga y’amafaranga, gusura abakinnyi no kwitabira izindi gahunda za leta nka Fan Club yo mu Matyazo’’

Umuyobozi mukuru wa Fan Cluba Urumuri Matyazo Bimenyimana Emmanuel ashimangira ko bashaka kongera ingufu mu mikorere yabo ni ya Mukuru VS. Urumuri Matyazo an Club imaze imyaka ibiri ikora, ikaba igizwe n’abanyamuryango basaga 60.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU