Nyuma yo kugaba igitero mu Rwanda, inyeshyamba za FDLR zasahuye Ikigo Nderabuzima cy’Ababatisita muri Afurika yo Hagati (CBCA) gikorera ahitwa Kibirizi muri sheferi ya Bwito, muri teritwari ya Rutshuru.

FDLR yasahuye ikigo nderabuzima cy’Ababatisita muri Afurika iracyeza

Nk’uko makuru aturuka muri iki gice cya Kibirizi kuri uyu wa Gatatu yavugaga, iki kigo ngo  cyasahuwe n’inyeshyamba zitwaje intwaro benshi bemeza ko ari iz’umutwe w’ Abanyarwanda wa FDLR.

Imiti yose yari muri iri vuriro, ibikoresho byo kwa muganga, birimo ibyo muri maternite, n’ibindi byinshi byose byasahuwe n’izo nyeshyamba. Biravugwa ko n’abarwayi bari bari muri serumu bazibakuyemo nk’uko byemezwa n’uhagarariye Guverineri wa Kibirizi.


Iyi nkuru dukesha Radio Okapi, ivuga ko hari saa moya z’ijoro ubwo abantu bitwaje intwaro byemezwa ko ari aba FDLR, binjiraga muri iki kigo nderabuzima cy’Ababatista. Nyuma yo gukora ibyo bashakaga ngo basubiye inyuma nta mpungenge.

Ikigaragara nk’uko uyu mukozi wa guverineri muri Kibirizi yabitangaje, ngo izi nyeshyamba zajyanywe kuri iri vuriro gusa no gusahura imiti. Igisirikare cya Congo gifite ibirindiro mu birometero nka 2 uvuye Kibirizi, zaratabaye ariko zihagera zikererewe.

Iri vuriro ryongeye gufungura imiryango kuri uyu wa Gatatu, ariko nta murwayi wigeze uryegera nk’uko byatangajwe n’umufasha wa muganga uyoboye abandi.

Ni mu gihe ngo muri iki gice hakorera imitwe yitwara gisirikare myinshi itandukanye irimo FDLR/Foca, FDLR/Rudi na Mai-Mai Mazembe.

Ibi biravugwa nyuma y’aho mu minsi ishize izi nyeshyamba za FDLR zagize gutya zikagaba igitero mu Rwanda mu Karere ka Rubavu, aho igisirikare cy’u Rwanda cyemeje ko izi nyeshyamba zasanze kiteguye kikazisubiza inyuma ndetse kikicamo inyeshyamba 4.

Birashoboka rero ko inyeshyamba zarokotse zakomerekeye muri iyi mirwano zaba zikeneye imiti byihutirwa, akaba ari nayo mpamvu y’iki gitero kuri iki Ikigo Nderabuzima cyari kigamije gusahura imiti.

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU