FERWACY yamaze gutangaza abasore batandatu bagomba guserukira u Rwanda mu isiganwa ry’amagare rizenguruka igihugu cya Gabon rizwi nka ’La Tropicale Amissa Bongo.’

FERWACY yatangaje urutonde rw'abazitabira La Tropicale Amissa Bongo 2019

Iri siganwa riteganyijwe gutangira ku wa 21 Mutarama 2019 rikazasozwa ku wa 27 Mutarama. Iri siganwa ryitiriwe umukuru w’igihugu cya Gabon rya 2019 rizaba rikinwa ku ncuro yaryo ya 13, rikaba rifite umwihariko w’uko rizananyura mu gihugu cya Guinee Equatoriale gihana imbibe na Gabon.


Abasiganwa barimo n’aba basore b’u Rwanda bazirukanka uduce (Etapes) umunani tw’iri siganwa.

Agace ka mbere kazava ahitwa Bongoville kerekeza Moanda, aka kabiri kave Franceville gasorezwe ahitwa Okondja, agace ka gatatu kazava ahitwa Léconi kerekeza Franceville, agace ka kane kazava ahitwa Mitzic kerekeza i  Oyem, aka gatanu kave ahitwa Bitam gasorezwe Mongomo muri Guinee Equatoriale, mu gihe agace ka gatandatu kazava ahitwa Bitam kerekeza Oyem.

Agace ka nyuma ka La Tropicale Amissa Bongo kazava ahitwa Nkok gasorezwe i Libreville mu murwa mukuru wa Gabon.

U Rwanda ruhagarariwe n’abasore batandatu, barimo Areruya Joseph wegukanye La Tropicale Amissa Bongo ya 2018 cyo kimwe na Tour du Rwanda ndetse na Mugisha Samuel watwaye Tour du Rwanda ya 2018.

Aba basore b’u Rwanda bafite intego yo gukora amateka bakisubiza iri siganwa riri ku rwego rwa 2.1 baheruka kwegukana.

Abakinnyi bagize ikipe y’u Rwanda izitabira La Tropicale Amissa Bongo 2019:

FERWACY yatangaje urutonde rw'abazitabira La Tropicale Amissa Bongo 2019


  • Bonaventure Uwizeyimana
  • Jean Claude Uwizeye
  • Areruya Joseph
  • Munyaneza Didier
  • Nkurunziza Yves
  • Samuel Mugisha
  • Umutoza: Felix Sempoma
  • Umuganga: Kayinamura Patrick
  • Umukanishi: Karasira Theoneste.

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU