Yvan Buravan uri mu gihugu cy’ Ubufaransa yaririmbye mu gitaramo cyiswe  Maisha Africa Night Gala cyateguwe na Sonia Rolland, umukinnyi wa Cinema wabaye Miss France 2000.

France: Yvan Buravan yaririmbye mu gitaramo cya Maisha Africa Night Gala

Muri iki gitaramo cya Maisha Africa Night Gala, Yvan Buravan yahahuriye na Miss France 2019 Vaimalama Chaves, watowe muri weekend ishize, Buravan akaba ari umwe mu baririmbye muri iki gitaramo hamwe n’undi muhanzikazi witwa China Moses ndetse na Sonia Rolland.


Buravan abinyujije kurubuga rwa Instagram yavuze ko yatunguwe n’imiririmbire ya Sonia Rolland ngo kuko ari umurirrimbyi w’umuhanga.

France: Yvan Buravan yaririmbye mu gitaramo cya Maisha Africa Night Gala

Yvan Buravan nyuma yo kwegukana igihembo cya Prix Découvertes gitegurwa na RFI (Radio France International) yahise anajya mu Bufaransa aho ubu agiye kumara icyumweru, biteganyijwe ko aragaruka mu Rwanda kuri uyu wa gatatu.

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU