Mukura VS niyo yonyine igiye gukomeza kuzamura ibendera ry’u Rwanda mu mahanga,kuko yasezereye Free state Stars yo muri Afrika y’Epfo iyitsinze igitego 1-0, igitego cyatsinzwe na Nshimirimana David ku munota wa 55.

Free State Stars isezerewe na Mukura Victory sport muri CAF Confederations cup

Mukura yihagazeho ikanganya 0-0 na Free State Stars muri Afrika y’Epfo 0-0 mu mukino ubanza, ikoze ibyo abakunzi bayo bari bayitezeho, isezerera Free State Stars biyifasha gukomeza mu cyiciro gikurikira.

Ku munota wa 5 w’umukino nibwo Onesme Twizerimana yahushije igitego cyabazwe asigaranye n’umunyezamu wa Free state Stars bonyine, ku mupira mwiza yari acomekewe na Iradukunda Bertrand.

Mukura yayoboye igice cya mbere ndetse igenda ibona uburyo bwiza ariko ba rutahizamu bayo bari bayobowe na Ciza Hussein wari kapiteni na Onesme ntibabyitwaramo neza,kirangira ari 0-0.

Mu gice cya kabiri,Mukura yaje yariye Karungu ndetse ntibyatinda ku munota wa 56 igitego cyaturutse kuri koruneri nziza yatewe na Ciza Hussein Mugabo, umupira urenga ba myugariro bose ba Free State Stars ugera kuri Nshimirimana David afungura amazamu n’umutwe.

Abafana benshi batunguwe n’imyitwarire y’abakinnyi ba Free state Stars kuko nta nyota yo gushaka ibitego bagize ndetse bakimara gutsindwa igitego,bakinnye batuje nta gitutu bagaragaza nk’abashaka kuva mu irushanwa.

Muri uyu mukino,Free state Stars ntiyigeze itera ishoti rigana mu izamu ndetse nta kazi gakomeye yigeze iha Mukura VS yayisatiraga buri kanya.

Mukura VS yari ishyigikiwe n’abafana b’andi makipe akomeye mu Rwanda niyo isigaye ihagarariye u Rwanda, kuko APR FC zari kumwe yaraye isezerewe na Club Africain ku bitego 3-1 mu mikino yombi

Free State Stars isezerewe na Mukura Victory sport muri CAF Confederations cup

Free State Stars isezerewe na Mukura Victory sport muri CAF Confederations cup

Free State Stars isezerewe na Mukura Victory sport muri CAF Confederations cup

Free State Stars isezerewe na Mukura Victory sport muri CAF Confederations cup

Free State Stars isezerewe na Mukura Victory sport muri CAF Confederations cup

Free State Stars isezerewe na Mukura Victory sport muri CAF Confederations cup

Free State Stars isezerewe na Mukura Victory sport muri CAF Confederations cup

Free State Stars isezerewe na Mukura Victory sport muri CAF Confederations cup

Mukura VS yatsindiye itiike yo kujya mu ijonjora rya kabiri aho izahura na Al Hilal SC Al Obayed yo muri Sudani, itarakinnye iri jonjora ry’ibanze.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU