Mu mudugudu wa Mugonero Akagari ka Nyamiyaga mu murenge wa Kageyo mu Karere ka Gicumbi, Umugabo witwa Biramahire Bongi acyekwaho kwica umugore we Mukamana Dorothée amujombaguye icyuma anamukubita Fer à beton ngo kuko yanze kumugurira inzoga.

Gicumbi: Umugabo yishe umugore we amuziza ko yanze kumugurira inzoga

Aya mahano yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Ukuboza 2018 nk’uko abaturanyi babo babyemeza, bavuga kandi ko uyu muryango utari usanzwe ubana neza, kuko mu rugo rwabo hahoragamo umwiryane.


Bavuga ko mu minsi yashize uyu mugabo Biramahire yari yarataye urugo agaruka ejo nimugoroba, aribwo yasabaga umugore ko amugurira inzoga, abyanze barashwana bikomeye bivamo imirwano yateje ubwicanyi.

Ubwo barimo batongana kubera ko umugore yanze kumugurira inzoga, ngo Biramahire yafashe Fer à Beton arayimukubita anamujombagura icyuma kugeza apfuye maze ahita atoroka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kageyo Emmanuel Asaba Gahima yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko Biramahire ariwe wishe umugore we agahita atoroka akaba ari gushakishwa.

Yagize ati “Uyu mugabo yari amaze icyumweru yaragiye batakibana, twabimenyeshejwe mu ma saa kumi n’ebyiri, tuhageze dusanga yamaze kwica umugore we umurambo uri imbere y’urugo. Uwo twafashe wahoranye na Biramahire yatubwiye ko bari bahoze bashwanira kumugurira inzoga.”

Biramahire Bongi na nyakwigendera Mukamana Dorothée bari bafitanye abana babiri.

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU