Kuri uyu iki Cyumweru Taliki ya 23 Ukuboza 2018, nibwo byemejwe bidasubirwaho ko inama y’Abaminisitiri mu Burundi yafashe iumwanzuro watunguye benshi ko Bujumbura itakiri umurwa mukuru wa politiki yasimbuwe na Gitega.

Aba baminisitiri bemeje ko guhera umwaka utaha wa 2019,inama yabo ndetse n’izindi za leta zikomeye zizajya zibera mu Ntara ya Gitega nkuko byatangajwe n’umuvugizi wa Perezida Pierre Nkurunziza, Jean-Claude Karerwa Ndenzako.

Yagize ati “Leta y’u Burundi yafashe umwanzuro wo kugira Gitega Umurwa Mukuru mu bya politike, Bujumbura ukaba Umujyi w’ubukungu.”

muri Mutarama 2019, Minisiteri eshanu zizavanwa i Bujumbura zijyanwe i Gitega, aho zizahasanga Sena imaze iminsi ihimuriwe.nkuko byashimangiwe nanone na Jean-Claude Karerwa Ndenzako.

RFI yatangaje ko umujyi wa Gitega ukiri muto cyane, kuko utuwe n’abaturage ibihumbi 30 gusa, ndetse ibikorwaremezo birimo inganda,amahoteli ahagije, amaresitora n’inzu nziza zo gukodesha.

Abarundi benshi ntibishimiye iki cyemezo kuko kigiye kwangiza imikorere imwe n’imwe ndetse amafaranga yakabafashije akaba agiye gushorwa mu nyubako zo muri uyu mujyi wa Gitega.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU