Kuwa Gatatu tariki 19 ukuboza  2018 mu Karere ka Huye hatangijwe ingando z’abanyeshuri 696 ba banyempano muri Siporo barangije amashuri abanza (P6)

Huye: Hatangijwe ingando z’abanyempano muri Siporo

Federasiyo ya Siporo mu Mashuri (FRSS) ibifashijwemo na Minisiteri y’Uburezi bateguye ingando zo gushakisha abanyeshuri bafite impano mu mikino rusange itandukanye (Foot, Volley, Basket na Hand).

Icyiciro cya mbere cy’izo ngando kiri kubera mu Karere ka Huye kirahuza abanyeshuri 696 barangije amashuri abanza (P6) bafite imyaka 12 na 13 batoranijwe mu Turere twose tw’igihugu.

Umwihariko w’izi ngando ni uko Federasiyo ya Siporo mu Mashuri izazikora ku bufatanye bwa Federasiyo zitandukanye zo mu gihugu nka: FERWAFA, RERWABA, FRBV na FERWAHAND.

Buri Federasiyo, muri iki gikorwa, ihagarariwe n’inzobere ebyiri zizafasha abatoza ba Siporo Scolaire gushakisha abana bafite impano kurusha abandi muri iyo mikino.

Huye: Hatangijwe ingando z’abanyempano muri Siporo

Kugira ngo impano z’abanyeshuri batoranijwe zidatakara, nyuma y’uyu mwitozo abo bana bazaherekezwa bashyirwe mu bigo by’amashuri bizahabwa inshingano za “Centre d’entrainement”.

Muri ibyo bigo abo banyeshuri bazakurikirwanwa mu buryo bworoshye, aho Federasiyo zitandukanye zizashobora kuba hafi y’abo bana bafite impano mu mukino runaka. Minisiteri y’Uburezi hamwe na Federasiyo ya Siporo mu mashuri biteguye kuzabibafashamo.

Federasiyo ya Siporo mu Mashuri (FRSS) ku bufatanye na Minisiteri y’Uburezi irizera ko ibibazo byinshi bijyanye n’imikino mu Rwanda bizakemuka kubera ko impano z’imikino ziri mu bana bacu zizaba zashakishijwe hakiri kare kandi zigakurikiranwa.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU