Umukambwe Ian Mbugua wamamaye mu irushanwa rya Tusker Project Fame ryo muri Kenya yaje i Kigali gutanga umusanzu mu irushanwa ryiswe ’I Am The Future’ rihatanyemo abanyempano 38 mu kuririmba.

Ian Mbugua wamamaye mu irushanwa rya Tusker Project Fame yaje i Kigali

’I am the Future’ ni irushanwa rya muzika rigamije gushakisha abanyempano babiri bafite ubuhanga bazatezwa imbere mu buryo bw’amafaranga no mu kubazamurira umuziki wabo bagakorerwa ibihangano bituma bamenyekana.


Mu bagize akanama nkemurampaka k’iri rushanwa harimo Producer Nicholas wazamuye abahanzi bakomeye mu Rwanda, umuririmbyi Tonzi ndetse na Ian Mbugua wamamaye cyane mu irushanwa rya Tusker Project Fame.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 15 Ukuboza 2018, nibwo uyu mukambwe yageze ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali. Yakiriwe na bamwe mu bagize akanama gategura iri rushanwa rya ’I Am The Future’.

Ian Mbugua yabwiye itangazamakuru ko ku ruhande rwe abona umuziki w’u Rwanda ugenda utera imbere akomoza kuri iri rushanwa ajemo ryatangiye mu mpera z’icyumweru gishize bakaba bageze mu cyiciro cya kabiri cy’ijonjora. Yanavuze ko abagize akanama nkemurampaka bafatanyije abishimiye.

Yagize ati “Ni abakemurampaka bakomeye, ntabwo twigeze tugira kunyuranya na rimwe. Amarushanwa y’abanyempano mu muziki akwiye gukomeza kubaho, TPF nabayemo ryari irushanwa rikomeye cyane dukwiye gukomeza guharanira kugera ku rwego ryari rigezeho.”

Yongeyeho ati “Mu myaka itanu, iri rushanwa rya ’I Am The Future’ ndaribona ryagutse, riratanga icyizere cyo kugera ku rwego rwo hejuru muri Afurika. Abanyempano bantinya bafite uburenganzira bwo kugira ubwoba gusa nta kibazo nanjye kimwe pe!”

Mbugua ni umwe mu bakemurampaka bari bafite igitinyiro cyane mu irushanwa rya Tusker Project Fame ahanini bishingiye ku byemezo bikakaye yafataga bigatungura abarushanwa ndetse benshi bakamushima ubunyangamugayo no kutarangazwa n’andi marangamutima.

Igihembo nyamukuru ku muhanzi uzatorwa nk’umunyempano n’umuhanga kurusha abandi muri iri rushanwa ni miliyoni 15 Frw mu birori bizabera muri Camp Kigali ku wa 29 Ukuboza 2018, no kugirana amasezerano y’imikoranire n’inzu y’umuziki ya Future Records, uwa kabiri azahembwa miliyoni zirindwi.

Usibye ibi bihembo byashyiriweho abazatsinda iri rushanwa, hateganyijwe ibindi birimo gukorerwa indirimbo mu buryo bw’amashusho n’amajwi ku bahanzi bazatsinda icyiciro cya mbere bose ndetse banakurikiranwe mu buryo bwihariye n’ubuyobozi bw’Akarere bazaba baraturutsemo.

Ian Mbugua wamamaye mu irushanwa rya Tusker Project Fame yaje i Kigali

Ian Mbugua wamamaye mu irushanwa rya Tusker Project Fame yaje i Kigali

Ian Mbugua wamamaye mu irushanwa rya Tusker Project Fame yaje i Kigali

Ian Mbugua wamamaye mu irushanwa rya Tusker Project Fame yaje i Kigali

Ian Mbugua wamamaye mu irushanwa rya Tusker Project Fame yaje i Kigali

Ian Mbugua wamamaye mu irushanwa rya Tusker Project Fame yaje i Kigali

Amafoto: Karangwa Gaspard

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU