Icyamamare Davido [David Adedeji Adeleke], umuririmbyi uri mu ba mbere bakomeye muri Afurika,  arashakishwa n’inzego z’umutekano muri Gambia ashinjwa gukubita umufotozi.

Icyamamare Davido arashakishwa na Polisi zo muri Gambia

Ibinyamakuru by’umwihariko ibyandika amakuru y’ibyamamare muri Gambia, biratangaza ko Davido ari mu mazi abira. Abakunzi b’umuziki n’itangazamakuru muri Gambia bamwijunditse.


Uyu muhanzi ukunzwe cyane muri iki gihe mu ndirimbo ‘Assurance’, yashyiriweho impapuro zimuta muri yombi kugira ngo yitabe ubutabera nyuma yo gukubita umwe mu bafotozi bazwi muri iki gihugu aho aherutse gutaramira.

Umufotozi wakubiswe na Davido yamenyekanye ku izina rya Kenny Egbuke, yamaze kwandika ikirego agishyikiriza station ya Polisi ya Kololi.

Ubushyamirane hagati ya Davido n’uyu mufotozi bwaturutse ku mufana w’umukobwa wegereye uyu muhanzi amusanze muri restaurant amusaba ko bifotoza. Davido n’uyu mukobwa bamaze kwifoto yashatse kwegera uyu Munya-Nigeria undi amwuka inabi ibintu bitangira kuzamba.

Icyamamare Davido arashakishwa na Polisi zo muri Gambia

Uyu mufotozi yahise anenga Davido ko bitari bikwiye ko afata nabi umugore nk’uko yari abigenje undi na we amutura umujinya wose amukubita ikirahuri cy’inzoga ya cognac yarimo anywa amukomeretsa umunwa.

Icyamamare Davido arashakishwa na Polisi zo muri Gambia

Urugomo icyamamare Davido yagiriye muri Gambia rwahise rutangira kuvugwaho mu buryo bwo kumunenga kuri radio zo mu gihugu, yaje kurira indege ye bwite agenda asa n’utorotse.

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU