Abakinnyi ba Rayon Sports banze kwitabira imyitozo Kuwa gatanu, kubera ibirarane by’amafaranga y’umushahara w’amezi 2 ubuyobozi bubarimo.

Ikibazo cy'ibiraranye by'umushahara muri Rayon cyabaye ingutu

Iyi kipe yari ifite imyitozo yagombaga kubera ku kibuga cyayo, aho isanzwe ikorera imyitozo mu Nzove ntiyabaye. Ku munsi w’ejo ku wa gatanu abakinnyi ba Rayon Sports banze kwitabira imyitozo kubera ikibazo cy’imishahara y’amezi abiri ikipe ya Rayon Sports ibarimo.

Amakuru dukesha bamwe mu bakinnyi avuga ko nyuma yo kwanga gukora imyitozo, ubuyobozi bufatanyije n’ abatoza ba Rayon Sports ngo bafashe icyemezo cyo kuyimurira saa cyenda z’igicamunsi, n’ubwo ngo nta kizere cy’uko aba bakinnyi bari kuyitabira cyari gihari.

Amakuru akomeza avuga ko ngo aba bakinnyi bigeze ku cyumweru batarahabwa amafaranga yabo bashobora kwigumura ntibanakine umukino Rayon Sports igomba guhuriramo na Kiyovu Sports.

Aya makuru kandi yemejwe n’umwe mu bakinnyi ba Rayon Sports utifuje kuvuga amazina ye, wabwiye Itangazamukuru ko ibivugwa ari ukuri, ndetse ko we yanamaze kugera iwabo mu rwego rwo gufasha ababyeyi be gushaka ibitunga umuryango.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports ntacyo bwigeze butangaza kuri iki kibazo, nyuma yo guhamagara Perezida Muvunyi na Visi-Perezida Muhirwa Frederic ntibitabe terefoni zabo zigendanwa.

Tubibutse ko Umukino wa Rayon Sports na Kiyovu Sports uteganyijwe kuba kuri iki cyumweru i Tariki 2 Ukuboza saa 15h30 kuri Stade Regional i Nyamirambo.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU