Nyuma y’aho Ubushinjacyaha bw’Umujyi wa Los Angeles butangaje ko Chris Brown yari atunze Inkende bitemewe, uyu muhanzi yaIyihakanye mu buryo bukomeye.

Inkende ishobora gutuma Chris Brown afungwa

Uyu muhanzi ubusanzwe witwa Christopher Maurice Brown yavuze ko atari “Michael Jackson” ashaka kumvikanisha ko nta nkende atunze! Yashimangiye ko ibyo ashinjwa ko yari ayitunze mu buryo butemewe nta shingiro bifite.


Mu mpera za 2017 nibwo TMZ yatangaje ko Ubushinjacyaha bw’Umujyi wa Los Angeles buvuze ko yayifatanywe mu rugo rwe ruhari nta byangombwa ayifitiye. Iki cyaha kiramutse kimuhamye ashobora kuba yafungwa amezi atandatu.

Iki kirego cyazamuwe ubwo umwana wa Chris Brown witwa Royalty yagaragaraga mu mashusho uyu muhanzi yashyize ku mbuga nkoranyambaga ateruye iyo nkende yitwa ’Fiji’.

Inkende ishobora gutuma Chris Brown afungwa
Iyi nkende yakundaga gufotorwa iri kumwe n’umwana wa Chris Brown

Nubwo bijya gushyuha, Chris Brown yabwiye abamwibasiraga ko ari uburenganzira bwe guha inkende umwana we, ubu yisubiyeho avuga ko itari iye ahubwo ari iy’abantu bo mu muryango we baba muri Las Vegas nubwo bizwi ko yafatiwe iwe muri Los Angeles.

Uyu muhanzi yavuze ko ubwo inzego zishinzwe umutekano zafataga iyi nkende byahuriranye no kuba umuryango iturukamo wari wabagendereye bityo agasanga nta mpamvu yo gukomeza gukurikiranwa nubwo yahamagajwe kwitaba mu ubucamanza ku itariki ya 6 Gashyantare, umwaka utaha.

Chris Brown ari mu mazi abira kubera inkende
Chris Brown agiye kuburanishwa azira gutunga inkende mu buryo butemewe

Iyi nkende ishobora gutuma Chris Brown afungwa amezi atandatu ubu ibitswe n’inzego zishinzwe umutekano zifatanyije n’izishinzwe gukurikirana iby’inyamaswa.

Chris Brown aramutse aburanishijwe ku gutunga inkende mu buryo butemewe n’amategeko y’Umujyi wa Los Angeles, akabihamywa, ntabwo ari ku nshuro ya mbere yaba atawe muri yombi kuko yagiye afungwa aryozwa ibindi byaha bikomeye bitandukanye.

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU