Rutahizamu wa PSG yabonye umukunzi mushya w’ uburanga budasanzwe usimbura Bruna Marquezine batandukanye mu Ukwakira uyu mwaka, aho ari mu rukundo n’umunyamideli w’umunya Brazil witwa Mari Tavares.

Irebere uburanga budasanzwe bw'umukunzi mushya wa Neymar

Neymar jr uri mu bakinnyi bakunzwe ku isi yifotozanyije n’uyu mukobwa w’imyaka 20 y’amavuko bituma ibinyamakuru byinshi byemeza ko bari mu rukundo nubwo batigeze bavuga ko bakundana.


Mari Tavares ni umwe mu banyamideli bakiri bato ndetse bakunzwe ku mbuga nkoranyambaga dore ko kuri ubu akurikirwa n’abantu bagera ku bihumbi 175 kuri Instagram.

Tavares w’ uburanga budasanzwe akunze gushyira kuri Instagram amafoto yambaye utwenda dukurura abagabo ndetse biravugwa ko yasohokanye na Neymar muri iyi minsi ari mu biruhuko by’iminsi mikuru iwabo muri Brazil.

Neymar yari amaze imyaka 6 ari mu rukundo na Bruna Marquezine ariko mu Ukwakira uyu mwaka baratandukanye aho bivugwa ko Marquezine yamenye ko uyu mukinnyi yamuciye inyuma agasambana n’undi mukinnyi wa filimi mugenzi we witwa Giovanna Lancellotti.

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU