Mu mpinduka zakozwe mw’Itorero rya ADEPR, bamwe mu bashumba b’indembo bazamuwe mu ntera, abandi baramanurwa barimo Rev. Sebadende Emmanuel wayoboraga Ururembo rw’Amajyepfo wagizwe Umuyobozi w’Umudugudu.

Itorero rya ADEPR ryakoze impinduka mu bayobozi bakuru

Guhinduranya abapasiteri n’abashumba birasanzwe, ndetse mu nshingano barahirira harimo no gukorera ivugabutumwa aho bazoherezwa hose.

Mu mpinduka zakozwe abakirisitu ba ADEPR bikije cyane ku kumanurwa kwa Rev. Sebadende Emmanuel wari Umushumba w’Ururembo rw’Amajyepfo wagizwe umuyobozi w’umudugudu mu Itorero ry’Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.


Abaganiriye na IGIHE bagaragaje ko bikwiye ko bajya basobanurirwa impamvu pasiteri yamanuwe mu ntera.

Bucyana Emmanuel usengera mu Itorero rya ADEPR Gasave, yavuze ko “Gukura umuntu ku mwanya wo kuyobora Ururembo akagirwa umupasiteri usanzwe ni ikibazo gikomeye, ni ukuvuga ngo uba uhanantuwe hejuru ugakubitwa hasi. Ikibabaje rero ni uko nkatwe nk’abakirisitu batajya badusobanurira icyatumye bamanura umuntu. Bituma gusigarana urujijo.’’

Umwe mu bapasiteri bo muri ADEPR wifuje ko amazina ye adatangazwa yavuze ko Sebadende yakoze amakosa mu micungire y’umutungo.

Yagize ati: “Kumanurwa mu ntera kwe byatewe n’impamvu zikomeye zijyanye no gukoresha nabi umutungo w’itorero. Yatanze isoko ridapiganiye ubwo yubakishaga inyubako z’ururembo, atagishije inama abayobozi bakuru.’’

Rev. Sebadende wakiriye kumanurwa mu ntera, yabwiye IGIHE ko ibivugwa ari ibinyoma.

Ati: “Iyo nyir’umuringa aje utega akaboko, impinduka nazakiriye neza. Naho ibyo by’isoko ridapiganiye nta kuri kurimo n’ubu rwiyemezamirimo arimo gukora kandi byose byakozwe mu mucyo.’’

Rev. Sebadende yambuwe Ururembo rw’Amajyepfo yari yahawe ku wa 4 Ukwakira 2018 avanwe mu Rurembo rw’Uburengerazuba.

Umuvugizi w’ Itorero rya ADEPR, Rev. Karuranga Ephrem, yirinze gutangaza impamvu y’imanurwa rya Rev. Sebadende.

Ati: “Nta kidasanzwe cyabaye, umuntu ashobora kuzamurwa mu ntera cyangwa akamanurwa.’’

Itangazo ryashyizwe hanze n’ Itorero rya ADEPR rivuga ko ku wa 12 Ukuboza 2018, aribwo hafashwe umwanzuro wo guhindurira abashumba b’indembo imyanya.

Rev. Kamanzi Callixte wari Umushumba w’Ururembo rw’Uburasirazuba wungirije, yahawe kuyobora Ururembo rw’Umujyi wa Kigali, umwanya we uhabwa Rev Ndikubwimana Geoffrey wayoboraga Itorero ry’Akarere rya Muhanga.

Ururembo rw’Amajyepfo rwahawe Rev. Kalisa Emmanuel wari Umushumba w’Ururembo rw’Umujyi wa Kigali asimbuye Rev. Sebadende Emmanuel.

Rev. Rutayisire Pascal wari Umushumba wa Paruwasi ya Runda mu Karere ka Kamonyi, yazamuwe mu ntera agirwa Umushumba w’Itorero ry’Akarere ka Muhanga.

Itorero rya ADEPR ryakoze impinduka mu bayobozi bakuru
Umuvugizi w’ Itorero rya ADEPR , Rev Karuranga Ephrem, yirinze kuvuga impamvu z’izi mpinduka

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU