Umushyushyarugamba Anita Pendo akaba n’umunyamakuru ukomeye mu gihugu aravuga ko ubuzima bwe bumeze neza nyuma y’igihe gito yibarutse umwana wa kabiri. Ubu yanatangiye gutegura ibitaramo ndetse arategura ubukwe.

Umushyushyarugamba Anita Pendo

Umunyamakuru yatunguye umushyushyarugamba Anita Pendo amubaza igihe yitegura gusabana n’abafana be mu bukwe bwe, Anita Pendo ahishura ko naramuka abuze umugabo umurongora mu buryo bwemewe n’amategeko azambara agatimba akifotoreza mu muhanda.


Mu bitwenge byinshi yagize ati: “Inzozi zanjye ni ukwambara agatimba ndetse ni umuco nyarwanda ,n’ubwo nasimbutse buri mukobwa aba asabwa gukora ubukwe kandi byose bitegurwa n’Imana.”

Anita yongeyeho ati: “Binanze nzambara agatimba njye kwifotoreza mu muhanda ngaburire abafana bajye.”

Anita Pendo aheruka gutandukana na Nzeyimana Ndanda Alphonse usanzwe ari umunyezamu wa AS Kigali babyaranye abana 2 ubu buri wese atuye ukwe. Anita kandi yamenyekanye mu rukundo n’abasore batandukanye barimo Nizzo Kaboss wo muri Urban Boys.

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU