Tuyishime Joshua – Jay Polly – agiye kurangiza igifungo cy’amezi atanu yakatiwe, yemeza ko igihe amaze afunzwe yize amasomo menshi azamufasha mu buzima bwo hanze.

Jay Polly ugiye kurangiza igifungo cye muri gereza yahishuye amasomo akomeye yigiyemo

Jay Polly yahawe iki gihano cy’amezi atanu muri gereza ya Mageragere nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo ‘gukubita no gukomeretsa ku bushake ku buryo bubabaje’ umugore we Mbabazi Sharifah.


Nkuko tubikesha umunyamakuru wa ISIMBI wasuye Jay Polly aho afungiwe muri Gereza ya Mageragere  kuri uyu wa Gatanu tariki ya 7 Ukuboza 2018, ku maso bigaragara ko Jay Polly akomeye kandi agifite umubiri n’igihagararo yari afite mbere y’uko afungwa.

Mu biganiro wumva avugana umutuzo mwinshi ndetse hafi ya buri jambo avuga arabanza akaritekereza neza.

Ubwe yemeza ko yahindutse mu buryo budasanzwe. Ati: “Narahindutse cyane, narahindutse mu buryo bwose bushoboka n’abantu bazabibona nintaha. Hano ni ahantu umuntu agera akahigira amasomo menshi, nanjye narize…”

Yongeyeho ko mu bikomeye yigiye muri gereza mu gihe ahamaze, ku isonga harimo “Kubana neza n’abandi no koroherana. Ni ikintu gikomeye nize, ndetse no mu bikorwa byanjye narahindutse bya nyabyo.”

Jay Polly yanyomoje amakuru amaze iminsi acicikana ko nasohoka muri gereza azahita atandukana n’umugore we Mbabazi Sharifa. Yavuze ko ibyatangajwe ari impuha zidafite aho zishingiye.

Jay Polly ugiye kurangiza igifungo cye muri gereza yahishuye amasomo akomeye yigiyemo
Jay Polly yashimiye umugore we uko yamwitayeho kuva yafungwa kugeza uyu munsi

Yagize ati “Ni ibihuha biri aho gusa, uwabitangaje iyo aza akansura hano muri Gereza ko nta muntu nanga kuganira na we. Aravuga gusa ngo inshuti ya Jay Polly yavuze ko, ngo amakuru yizewe avuga ko, ese amakuru yizewe arenze kubaza nyir’ubwite ni ayahe? Nta kibazo mfitanye n’umugore ahubwo ndamushimira ko yambaye hafi haba mu rubanza no mu gihe cyose nafunzwe.”

Jay Polly ugiye kurangiza igifungo cye agomba kuzasohoka muri gereza mu mpera z’Ukuboza 2018. Yavuze ko afite indirimbo nyinshi yandikiye muri gereza azashyira hanze agisohoka.

Jay Polly yashimiye umugore we uko yamwitayeho kuva yafungwa kugeza uyu munsi
Jay Polly yemeza ko azagaruka yarabaye mushya kandi akagirira igihugu akamaro

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU