Umushinjacyaha Mukuru, Jean Bosco Mutangana mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu, yavuze ko kimwe cya kabiri cy’abantu hafi 1000 bahunze ubutabera bashyiriweho impapuro zo kubata muri yombi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 baba muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo no muri Uganda.

Jean Bosco Mutangana

Muri iki kiganiro, Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika, Jean Bosco Mutangana yavuze ko Congo icumbiye benshi muri aba bantu bahunze ubutabera, aho ibarizwamo abagera kuri 356, mu gihe muri Uganda habarizwa abagera kuri 250.

Yaboneyeho gusaba iperereza ndetse koherereza u Rwanda aba bantu bakekwaho uruhare muri jenoside.

Yagize ati: “Turifuza gusaba ibi bihugu bibiri kwihutisha inzira yo guta muri yombi no kohereza aba bahunze kuko bifite igipolisi, abashinzwe iperereza, dipolomasi mpuzamahanga kandi byashyize umukono ku masezerano mpuzamhanga.”

Hagati aho, Umushinjacyaha Mukuru Mutangana yabwiye abanyamakuru ko u Rwanda rwoherereje ibihugu 33 impapuro zo guta muri yombi aba bantu, ariko ko ibisubizo biza bitandukanye bitewe n’igihugu.


Yavuze ko rimwe igisubizo kihuta, ubundi kigakererwa, rimwe na rimwe leta zikiyemeza kuburanisha abazihungiyemo, kuri ubu ngo ababuranishijwe cyangwa abakiri kuburanishwa bakaba ari 22.

Ku kibazo cyijyanye n’imbogamizi zigaragara mu koherereza u Rwanda aba baba bakekwaho ibyaha cyangwa kubaburanisha, Mutangana yavuze ko ubufatanye bwo kohererezanya abanyabyaha bwatangiye ahagana mu 2008 ubwo guverinoma yashingaga itsinda rishinzwe gukurikirana abagize uruhare muri jenoside bahunze ubutabera.

Muri rusange u Rwanda rumaze kohererezwa abakekwaho uruhare muri jenoisde 19, barimo uheruka koherezwa, Wenceslas Twagirayezu woherejwe mu Rwanda kuwa Kabiri avuye muri Denmark.

Umushinjacyaha Mukuru, Jean Bosco Mutangana mu kiganiro n’itangazamakuru

Abandi bane boherejwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, batatu boherezwa na Uganda, batatu boherejwe n’u Buholandi, batatu baturutse mu rukiko rwa Arusha, babiri bavanwe muri Canada, umwe muri Norvege, umwe mu Budage, n’abandi babiri bavanwe muri Denmark.

Bwana Mutangana akaba yahamagariye ibihugu biri gukurikirana abakekwaho uruhare muri jenoside kubanza guha agaciro kubohereza mu Rwanda aho bakoreye ibyaha, mu rwego rwo guha abarokotse amahirwe yo kubona ubutabera butangwa.

Mu mbogamizi yagaragaje zigihari, harimo kuba guhiga aba bantu bijya bigorana kuko usanga bagenda bimuka iyo baketse ko bashobora gutabwa muri yombi, aho usanga bazenguruka mu bihugu, ndetse baragiye bahindagura amazina n’imyirondoro inshuro nyinshi kuva mu myaka 25 ishize bihishahisha.

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU