Jose Chameleone yatunguranye ashyira hanze ifoto ye yambaye imyenda yambarwa n’abantu barangije Kaminuza muri Kyambogo University Kampala, Uganda.

Jose Chameleone yatunguranye yambaye ikanzu atarigeze akandagiza ikirenge ku ishuri

Ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amafoto agaraza Umuhanzi Joseph Mayanja uzwi nka Jose Chameleone yatunguranye yambaye ikanzu y’abarangije muri Kaminuza ya Kyambogo University.



Kuri ubu hari kwibazwa niba uyu muhanzi yarigaga kuko bamwe mu banyeshuri biga muri iyi Kaminuza ntibigeze bamuca iryera yinjira mu ishuri aho bamwe mu banyeshuri biga muri iyi Kaminuza babwiye itangazamakuru rikorera muri Uganda ko nabo byabatunguye.

Jose Chameleone yatunguranye yambaye ikanzu atarigeze akandagiza ikirenge ku ishuriAbandi babonye aya mafoto bavuze ko bishoboka kuba uyu muhanzi yararimo gufata amashusho y’indirimbo ye cyangwa yarigiraga ku mbuga z’interinete ibi byitwa [Distance and online courses ] aho umuntu yiga yibereye iwe mu rugo mu kimbo cyo kujya ku ishuri. Mu gihe abandi bo batunguwe n’aya mafoto bavuga ko uyu muhanzi atazi n’umuryango winjira mu ishuri ryiyi Kaminuza.

Jose Chameleone yatunguranye yambaye ikanzu atarigeze akandagiza ikirenge ku ishuriNtiharamenyekana niba koko uyu muhanzi yarangije Kaminuza bitewe n’imyambaro yagaragaye yambaye.

Jose Chameleone yatunguranye yambaye ikanzu atarigeze akandagiza ikirenge ku ishuri

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA:

IGITEKEREZO 1

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU