Ubuyobozi bw’ikipe ya Manchester United bwatangajekipe ko Umunya-Portugal Jose Mourinho yamaze kwerekwa umuryango usohoka muri iyi kipe, kandi ko iki cyemezo gihita gitangira kubahirizwa, ndetse bumushimira imirimo yakoze bunamwifuriza ibyiza ahazaza.

Jose Mourinho yamaze kwerekwa umuryango usohoka muri Manchester United

Biteganyijwe ko umutoza usimbura Mourinho azita ku ikipe kugeza mu mpera z’iyi season, mu gihe hagishakishwa umutoza wuzuye uzasimusimbura.


Ikinyamakuru Sky Sports News kiravuga ko umutoza Micheal Carrick aba ari we uba utoza ikipe mu gihe cy’amasaha 48 mu gihe usimbura Morinho by’agateganyo ataraboneka.

Ikipe ya Manchester United muri uyu mwaka nibwo yatangiye umwaka w’imikino nabi kuva mu 1990-1991, kuri ubu ikaba iri ku mwanya wa gatandatu muri Premier League.

Ku Cyumweru gishize iyi kipe iyobowe na Mourinho ikaba yaratsinzwe ibitego 3-1 n’ikipe ya Liverpool.

Umutoza Jose Mourinho akaba yari amaze imyaka 2 n’igice muri Manchester United, ariko nubwo yabashije kuyihesha igikombe cya EFL Cup na Europa League muri season ye ya mbere, yari amaze iminsi yugarijwe n’ibibazo birimo no kutumvikana n’abakinnyi be.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU