Umutoza w’ikipe ya Manchester United Jose Mourinho akomeje gusuzugura bikomeye abakinnyi be, aho yandagaje umukinnyi Paul Pogba avuga ko ari virusi ituma Manchester United itsindwa.

Jose Mourinho yandagaje umukinnyi we amubwira ko ariwe utuma Manchester United itsindwa

Jose Mourinho umerewe nabi mu ikipe ya Manchester United yatukiye imbere ya bagenzi be Paul Pogba waguzwe amafaranga menshi kurusha abandi bakinnyi bose Manchester United yaguze ko ari virusi imunga ikipe ya Manchester United.

Umwe mu bakinnyi ba Manchester United yagize ati: “Jose Mourinho yise Pogba virus imbere ya bagenzi be. Yaramubwiye ati umeze nk’umuntu ufite virusi y’ibicurane mu nzu ndetse ushobora kuyitera abandi. Ntabwo ukina neza, ntabwo wubaha bagenzi bawe n’abafana, ndetse wangiza ubuhanga bw’abakinnyi b’abahanga mukinana.”

Aya magambo ya Mourinho yavuzwe mu binyamakuru byinshi nyuma yo kunganya ibitego 2-2 na Southampton ku wa Gatandatu, ndetse bishobora guteza umwuka mubi muri iyi kipe ntibashe kwitwara neza mu mukino wa shampiyona ifitanye na Arsenal muri iki cyumweru.

Jose Mourinho yandagaje umukinnyi we amubwira ko ariwe utuma Manchester United itsindwa

Pogba waguzwe miliyoni 89 z’amapawundi, asanzwe adacana uwaka na Jose Mourinho ndetse bamwe bemeza ko imikoranire mibi yabo bombi ari kimwe mu bituma Manchester United itabona umusaruro.

Mourinho yabwiye Pogba ko ari Virusi imunga Manchester United
Jose Mourinho yabwiye Pogba ko ari Virusi imunga ikipe igatuma Manchester United itsindwa

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU