Bugingo Bonny uzwi nka Junior wamenyekanye mu gusobanura gusobanura filime yasezeranye imbere y’amategeko n’umugore we we yari yarasabye mu mwaka ushize wa 2017.

Junior wamenyekanye mu gusobanura filime yasezeranye n’umugore babyaranye imbere y’amategeko

Junior ni umwe mu bamaze igihe kinini bakora akazi ko gusobanura filime ziri mu ndimi z’amahanga akazishyira mu Kinyarwanda. Avukana na Yanga na Rock bose bazwi muri aka kazi.

Muri Nyakanga 2017 uyu mugabo yari yasabye umukunzi we witwa Muhoza Angel, bahita banabana. Kuri ubu bari bamaze kubyara umwana w’umukobwa.

N’ubwo yari yarasabye akanatanga inkwano kwa sebukwe, yari atarasezerana mu buryo bwemewe n’amategeko y’u Rwanda. Ari nabyo yakoze ku wa 06 Ukuboza 2018 mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro.

Aherekejwe n’abo mu muryango we inshuti n’abavandimwe, Junior yamanitse akaboko k’iburyo yemera ko azabana na Umuhoza Angel bakurikije ibiteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda.

Junior wamenyekanye mu gusobanura filime yasezeranye n’umugore babyaranye imbere y’amategeko
Junior wamenyekanye mu gusobanura filime yasezeranye n’umugore babyaranye imbere y’amategeko
Junior wamenyekanye mu gusobanura filime yasezeranye n’umugore babyaranye imbere y’amategeko
Junior wamenyekanye mu gusobanura filime yasezeranye n’umugore babyaranye imbere y’amategeko

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU