Mu karere ka kamonyi harakinwa irushanwa ngarukamwaka rya Ruyenzi Volleyball Tournament, Ku wa gatandatu tariki 15 Ukuboza 2018 saa tatu.

Kunshuro ya 2 Ruyenzi Volleyball Tournament igiye gukinwa
Imikino izatangira saa tatu ku Ruyenzi, ku injira ni ubuntu

Ruyenzi Volleyball Tournament n’irushanwa ry’umukino wa Volleyball rikinwa n’abakinnyi cyangwa amakipe y’abakinnyi bahoze bakina volleyball mu gihe cyahise, mu rwego rwo Kurwanya indwara ziterwa n’umubyibuho ukabije, no kwimakaza umuco wo gukunda no gukora sport, ndetse no gufasha abakinnyi bavuye muri shampiyona gukomeza bakibona mu mukino wa volleyball.

Ni kunshuro ya Kabiri irushanwa rya Ruyenzi Volleyball Tournament rigiye gukinirwa mu Akarere ka kamonyi nkuko iri rushanwa ari ngaruka mwaka.

Kamonyi harakinwa Ruyenzi Volleyball Tournament
Ikipe ya Muhanga niyo yegukanye igikombe, itsinze ikipe ya Musanze

Usibye Akarere ka kamonyii iri rushanwa rifite abafatanya bikorwa nka Bralirwa, Soras na  Honey Hotel. Biteganyijwe ko amakipe atatu ya mbere azahabwa ibihembo, ku ikipe ya mbere ikazahabwa igikombe giherekejwe n’amafaranga.

Tubibutse ko umwaka ushize ikipe ya Muhanga ariyo yegukanye iki gikombe, itsinze ikipe ya Musanze amaseti 3-1, ku mukino wa nyuma.

Kunshuro ya 2 Ruyenzi Volleyball Tournament igiye gukinwa

Dore amakipe yamaze kwemeza ko azitabira irushanwa rya Ruyenzi Volleyball Tournament:

1.Ruyenzi vbc

2.Kinyinya vbc

3.Umucyo vbc (huye)

4.Bugesera vbc

5.Rwamagana vbc

6.Drujuba vbc

7.Muhanga (oldies)

8.Dream Team

9.Kabuga bvc

10.Musanze (OAT)

11.Kagugu Vbc

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU