Ibihangange mu muziki Kidum Kibido na Cecile Kayirebwa bagiye guhurira mu gitaramo gikomeye cya Rwanda Konnect Gala ku nshuro yacyo ya kabiri.

Kayirebwa na Kidumu batumiwe mu gitaramo cya Rwanda Konnect Gala bazahuriramo na Seburikoko

Iki gitaramo kizaba ku wa 21 Ukuboza 2018 muri Kigali Conference and Exhibition Village hahoze hitwa Camp Kigali, guhera isaa kumi n’ebyiri z’umugoroba .


Rwanda Konnect Gala ni igitaramo ngaruka mwaka gihuza abanyarwanda n’abanyamahanga; baba baturutse impande zitandukanye baje kwizihiriza iminsi mikuru y’impera z’umwaka mu rwa Gasabo.

Biba ari ibirori bidasanzwe birangwa no gusabana no guhuza abataherukanaga, bigasusurutswa na muzika ndetse n’ibindi bikorwa by’imyidagaduro bitandukanye.

Umuyobozi wa Kigali Line Up itegura iki gitaramo, Liliane Umutesi, yadutangarije  ko abazaza muri iki gitaramo nta kwigunga bazagira kuko bazataramirwa n’abahanzi b’abahanga kandi umuziki ukazacurangwa mu buryo bw’imbonankubone.

Uretse Cecile Kayirebwa na Kidum, muri iki gitaramo hazaba harimo Itorero Inganzo Ngali, umunyarwenya, umukinnyi akaba n’umwanditsi w’amakinamico Gratien Niyitegeka wamamaye nka Seburikoko, Group Umuti mu nganzo icuranga umuziki wa live ifite n’abahanzi kuva ku myaka itandatu kugeza kuri 73 na Nzayisenga Sophie ucuranga inanga.

Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari 10 000 Frw ku muntu umwe, n’ibihumbi ijana na 150 000 Frw ku meza y’abantu umunani.

Rwanda Connect Gala igiye kuba ku nshuro yayo ya kabiri, ni igikorwa giteganyijwe kuzajya kiba buri mwaka.

Mu kugitegura hazirikanwa iteka ku myidagaduro idasigana n’umuco nyarwanda ariko hanitabwa ku bakunda injyana za kizungu n’izigezweho.

Icyabaye umwaka ushize cyabereye i Gikondo muri Expo Ground cyitabirwa n’imbaga nyamwinshi ndetse cyishimirwa ku rwego rwo hejuru.

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU