Mu gihugu cya Kenya, umupadiri yishwe arashwe n’agatsiko k’amabandi yahise aburirwa irengero acikanye amaturo yari yatanzwe ku Cyumweru uyu mupadiri yari agiye kubitsa muri banki.

kENYA: Umupadiri yishwe arashwe azira amaturo

Nk’uko byatangajwe n’umuuyobozi w’igipolisi ahitwa Kiambu witwa Adiel Nyange, ngo mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, itariki 10 Ukuboza,  John Njoroge wo kuri Paruwasi ya Kinoo muri Kikuyu, mu birometero nka 25 mu burengerazuba bwa Nairobi, yitambitswe n’abagabo bane bari kuri moto 2 ubwo nawe yari mu modoka.


Baje kumurasa baramwica mbere yo gutwara igikapu cyari kirimo amaturo yari yatuwe ku Cyumweru bagahita baburirwa irengero nk’uko The East African dukesha iyi nkuru ivuga.

Umuyobozi w’igipolisi muri iki gice, Adiel  Nyange akaba avuga ko amabandi abiri muri yo yari afite imbunda zo mu bwoko bwa pistols, yitambitse Padiri wari utwaye Toyota Harrier bakamuhatira guparika. Ngo aya mabandi yasabye igikapu cyari kirimo amafaranga padiri yari ajyanye muri banki iri mu Mujyi wa Kikuyu.

Nyuma y’icyo igipolisi gikeka ko cyari uguhangana, ayo mabandi ngo yakuyemo imbunda, umwe muri yo arasa padiri mu gituza anyujije mu kirahuri cy’imodoka mbere yo gufata igikapu na telephone ye.

Igipolisi kikaba gitangaza ko cyatangiye iperereza kuri ubu bwicanyi buvanze n’ubujura bwabaye saa mbiri za mu gitondo.

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU