Igitaramo cy’abanyamideri b’Abanyarwanda kizwi nka Kigali International Fashion Week kigiye kubera ku mugabane wa Asia, mu murwa mukuru wa Japan i Tokyo.

Kigali International Fashion Week

Muri uyu mwaka Kigali International Fashion Week yabereye mu Buholandi

Iki gitaramo cyabanje kumenyekana mu Rwanda kikaza kwaguka kuko gisigaye kibera no mu bihugu bitandukanye ku Isi nko mu Buholandi no mu Bubiligi.


Umwaka utaha kikaba kigiye kubera ku mugabane wa Asia mu murwa mukuru wa Japan muri Tokyo, kikazitabirwa n’abanyamideri b’abanyarwanda batandukanye.

Itangazo ryashyizwe hanze n’abategura igitaramo cya Kigali International Fashion Week, rihamagarira abahanga imideri kuzitabira iki gikorwa.

John Bunyeshuli avuga ko umwaka utaha bazanakorera ibitaramo muri America mu mugi wa New York no muri Canada mu mugi wa Montreal.

Avuga ko ubu batangiye kwakira imyirondoro y’abahanga imideri bifuza kuzamurika imideri bahanze muri iki gitaramo kizabera muri Tokyo mu mpeshyi y’umwaka utaha.

Yagize ati “Ku bufatanye na Tokyo/Africa Fashion Week turi gutegura igitaramo kigomba kubera mu Buyapani mu Mujyi wa Tokyo, turifuza kuzamurika imideri ihangwa n’abanyarwanda, tukanafasha abahanga imideri b’abanyarwanda kugera ku isoko ry’imyambaro muri Asia.”

Ubusabe bw’abifuza kujya kumurika imideri bahanze muri Tokyo bwatangiye kwakirwa ndetse ngo abazamurika imideri yabo bazaba bafite amahirwe yo guhura n’abandi bahanga imideri barenga 20 baturutse mu bihugu bitandukanye.

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU