Ishami ry’ Umuryango w’ Abibumbye rishinzwe kurwanya SIDA ryagize Madame Jeannette Kagame, umufasha wa Perezida w’ u Rwanda, ambasaderi wihariye w’ urubyiruko ingimbi n’ abangavu.

Madame Jeannette Kagame yagizwe ambasaderi wihariye w’ ingimbi n’ abangavu

Kuva muri 2010 kugera muri 2017 ubwandu bushya bwagabanutseho 20% mu Rwanda, imfu zikomoka kuri SIDA zagabanutseho 49% , ababyeyi bahabwa ubuvuzi kugira ngo batanduza abo babyara 70% bagera kuri 92%, abafite agakoko gatera SIDA bahabwa imiti bavuye ku 89 300 bagera 186 000.


Umuyobozi wa ONU-SIDA , Michel Sidibé yavuze ko ibyo u Rwanda rwagezeho mu kurwanya SIDA aribyo byatumye Madame Jeannette Kagame ahabwa ishimwe anagirwa ambasaderi w’ urubyiruko n’ abangavu mu Isi.

Sidibé yagaragaje Jeannette Kagame nk’ umuntu w’ indashyikirwa mu Rwanda no muri Afurika wagize uruhare mu guteza imbere ubuzima bw’ ababyeyi, ingimbi n’ abangavu.

Yagize ati “Igihe nzaba nicaye munsi y’ igiti cy’ umwembe nta kiri muri uyu mwanya, nzibuka ko nagize amahirwe yo guhura n’ umuntu ufite umutima, wifuza kugirira neza abandi, wifuza gukorera Abanyarwanda by’ umwihariko bamwe basa n’ abibagiranye… Ibyo nibyo bikugira uwo uriwe bikakugira umuntu twubaha”

Madame Jeannette Kagame yavuze ko ishimwe yahawe arisangiye n’ imiryango bafatanya umunsi ku munsi.

Yagize ati “Bavandimwe babyeyi mwatwemereye tugakorana uru rugendo rutari rworoshye, abo muri AVEGA, Impore, Rwanda Women Network n’ andi matsinda yose twakoranye, bana bacu iri shimwe turarisangiye.”

Madame Jeannette Kagame yavuze agakoko gatera SIDA kagenda gahindura Isi bityo ko abagore abagore n’ abana bakwiye kongererwa ubushobozi kugira ngo babashe guhangana n’ icyorezo cya SIDA.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU