Mu cyumweru cya nyuma cy’umwaka wa 2018, Uwineza Nicole wamamaye nka Mama Beni muri Film y’uruhererekane ya City Maid yarushinganye n’umukunzi we Eric Sebera bari bamaze igihe bakundana.

Urukundo rwaba bombi rwamenyekanye cyane mu mpeshyi ya 2018 nyuma yuko Nicole ateye Gapapu Kirenga Saphina wahoze akundana n’uyu musore witwa Eric yari yaranamwambitse impeta ya Fiancaille.

Tariki ya 27 Ukuboza 2018, Nicole Uwineza na Eric Sebera basezeranye imbere y’amategeko mu murenge wa Remera mu karere Gasabo ho mu mujyi wa Kigali.

Nicole na Eric basezeranye kuya 27 Ukuboza 2018
Nicole na Eric basezeranye kuya 27 Ukuboza 2018

Muri iyi weekend ya nyuma ya 2018 nibwo Eric na Nicole bakoze imihango yo gusaba no gukwa ndetse no banasezerana imbere y’Imana bemeranya kubana akaramata nk’umugore n’umugabo imbere y’ababyeyi n’inshuti.

Mama Beni wo muri City Maid yakoze ubukwe n'umukunzi we Eric Sebera
Mama Beni wo muri City Maid yakoze ubukwe n’umukunzi we Eric Sebera

Mama Beni wo muri City Maid yakoze ubukwe n'umukunzi we Eric Sebera Mama Beni wo muri City Maid yakoze ubukwe n'umukunzi we Eric Sebera Mama Beni wo muri City Maid yakoze ubukwe n'umukunzi we Eric Sebera

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU