Ikipe ya Manchester United imenyereweho gutwara abakinnyi bakomeye Arsenal, yatangiye gutekereza uko yagura Mesut Ozil mu kwezi kwa mbere dore ko  atakibona umwanya wo gukina.

Manchester United ishaka gutwara uwundi mukinnyi ukomeye wa Arsenal

Ikinyamakuru cya Manchester Evening News cyavuze ko Mabchester United yifuza Ozil utakibona umwanya muri Arsenal kugira ngo aze gufasha ba rutahizamu kubona ibitego.

Ozil umaze imikino 4 adakina bivugwa ko arwaye umugongo, ntiyishimye muri Arsenal yifuza kumurekura kubera ko atabasha imikinire ya Unai Emery ndetse akayabo k’ibihumbi 350 ahembwa adakina gateza umwuka mubi mu ikipe.

Mourinho wakoranye na Mesut Ozil mu ikipe ya Real Madrid aracyamubonamo ubushobozi, ndetse bivugwa ko yifuza ko bafatanya kuzamura urwego rwa Manchester United.

Ozil arifuzwa na Manchester United mu kwezi kwa mbere
Ozil arifuzwa na Manchester United mu kwezi kwa mbere

Biravugwa ko Ozil ashobora kwerekeza mu ikipe ya Manchester Utd igihe cyose atazakoreshwa na Unai Emery mu mikino iri imbere.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka ikipe ya Manchester Utd yaguze Alexis Sanchez wari kizigenza wa Arsenal nyuma yo kwanga kongera amasezerano muri iyi kipe.

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU