Bitunguranye mu ijoro ryakeye, Manchester United yacitswe itangaza umutoza ugomba gusimbura Umunya-Portugal Jose Mourinho wirukanwe ku kazi ku munsi w’ejo.

Manchester United yacitswe itangaza umutoza ugomba gusimbura Jose Mourinho

Ole Gunnar Solskjaer, Umunya-Norvege w’imyaka 45 y’amavuko ni we watangajwe na Manchester United nk’ umutoza ugomba gusimbura umunya-Portugal Jose Mourinho.

Hari muri video Manchester United yashyize ku rubuga rwayo rwa Internet ubwo yacitswe itangaza umutoza ugomba gusimbura Jose Mourinho, video yaje gusibwa nyuma. Iyi Video yari iherekejwe n’amagambo agira ati: “Solskjaer abaye undi mutoza wacu nyuma y’imyaka 20 atsindiye kiriya gitego i Camp Nou.”


Nkuko Manchester Evening News ibitangaza, Ole Gunnar Solskjaer wahoze akinira Manchester United agomba gutoza iyi kipe kugeza uyu mwaka w’imikino urangiye, nyuma hakazashakwa undi mutoza.

Mu gihe mu minsi ishize byavugwaga ko Zinedine Zidane ari we ufite amahirwe yo gufata akazi kari gafitwe na Mourinho, ubu uhabwa amahirwe menshi umwaka utaha w’imikino ni Mauricio Pochetino utoza ikipe ya Tottenham.

Umutoza Mourinho yirukanwe azira umusaruro mubi Manchester United itigeze igira kuva mu 1990.

Ole Gunnar Solskjaer, Umusimbura wa Mourinho muri Manchester United
Ole Gunnar Solskjaer, Umusimbura wa Mourinho muri Manchester United.

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU