Abanyarwandakazi umunani n’Umunyatanzaniyakazi umwe biswe intasi zitwikiriye uburaya bakatiwe igihano cyo gufungwa n’urukiko rw’ibanze ruyobowe n’umucamanza Paul Mujuni, bashinjwa ibyaha byo kuba muri Uganda no gukora ubucuruzi binyuranyije n’amategeko.

Mbarara: Abanyarwandakazi biswe intasi zitwikiriye uburaya bafunzwe

Spyreports itangaza ko abakobwa 8 bafunzwe ari aba bakurikira: France Mukeshima w’imyaka 35, Teddy Mukatwesiga  ufite 23, Florance Mukankubito ufite 27, Yatashija Matilda ufite 27, Lilian Owimana ufite 23, Clare Nahimana ufite 23, Umunyatanzaniya, Shivan Nyangomaufite imyaka  26 , Ireen Owimana ufite  28 na Yvonne Nyinamafaranga utatangajwe imyaka afite.


Aba ngo bafunzwe nyuma y’aho inzego z’iperereza za Uganda zitangaje ko bari barigize nk’abakora akazi k’uburaya mu gihe babaga bari kuri misiyo yo gutata iki gihugu.

Iyi nkuru ntigaragaza igihugu cyaba cyaratumaga aba bagore biswe intasi zitwikiriye uburaya gukorera ubutasi mu gihugu cya Uganda.

Kuri ubu aba bafungiwe muri gereza ya Leta ya Kyamugolanyi kugira ngo bakomeze gukurikiranwaho ibyaha byavuzwe haruguru.

Uhagarariye Abaturage mu Karere ka Mbarara (RDC), Emmy Kaateera Turyabageni avuga ko aba batawe muri yombi mu rwego kugira ngo hamenyekane mu by’ukuri uko aba Banyarwandakazi binjiye muri Uganda ndetse n’ikibagenza.

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU