Meddy n’abahanzi bazakorana mu gitaramo cya East African Party kizabera mu mujyi wa Kigali muri parikingi ya Sitade Amahoro, bijeje abanyarwanda igitaramo cyiza mu gihe bazaba baha ikaze umwaka mushya wa 2019 ariko basezera ku mwaka wa 2018 uzaba urangira.

bijeje abanyarwanda

Iki gitaramo cya East African Party byitezwe ko kizaba tariki ya 1 Mutarama 2019 muri Parikingi ya Stade Amahoro i Remera, hakazaririmbira abanyarwanda gusa cyane ko umuhanzi mukuru wagitumiwemo ari Meddy uzaba afatanya n’abandi bahanzi barimo Riderman, Bruce Melody, Yvan Buravan ndetse na Social Mula.

Aba bahanzi bose ndetse n’abategura igitaramo cya East African Party kimwe n’abaterankunga b’igitaramo bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane tariki 27 Ukuboza 2018, muri iki kiganiro abahanzi bose batangarije itangazamakuru ko biteguye bikomeye iki gitaramo, ndetse bijeje abanyarwanda kuzakora igitaramo gikomeye.

Abanyamakuru bari bitabiriye iki kiganiro
Abanyamakuru bari bitabiriye iki kiganiro

Iki gitaramo kizaba kibaye ku nshuro ya 11 cyikurikiranya, kucyinjiramo bizaba ari amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitanu (5000frw) mu myanya isanzwe n’ibihumbi icumi mu myanya y’icyubahiro (10000frw).

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU