Meddy [Ngabo Medard] wari witeguye gukorera ibitaramo bibiri bikomeye mu Burundi yafashe umwanzuro wo kutajya gutaramira abafana be kubera ikibazo cy’umutekano mucye.

Meddy yafashe umwanzuro wo kutajya i Burundi gutaramira abafana be

Kuva ibitaramo bya Meddy bigitangazwa mu Burundi, bamwe mu bavugaga ko ari ‘Imbonerakure’ batangiye gukubita agatoki ku kandi bavuga ko uyu Munyarwanda nahakandagiza ikirenge azagirirwa nabi.


Mu bateye Meddy ubwoba harimo abamubwiye byeruye ko nakandagira i Bujumbura ‘bazomumesa’[bazamwica] kuko ngo kujya gukorerayo igitaramo kwe babifata nko kubasahura kandi nabo bashonje.

Meddy umaze iminsi ibiri mu Rwanda, yasohoye itangazo rishimangira ko yasubitse urugendo rw’ibitaramo yari kuzakorera mu Burundi kubera ikibazo cy’umutekano.

Yagize ati: “Ku bafana bacu, abashinzwe kwita ku nyungu za Meddy tubabajwe no kubamenyeshwa ko ibitaramo byacu mu Burundi byimuwe kubera ikibazo cy’umutekano.”

Ibitaramo yari kuzakora byose ngo byimuriwe ku yandi matariki azatangazwa mu gihe cya vuba.

Meddy yafashe umwanzuro wo kutajya i Burundi gutaramira abafana be

Meddy yagize ati: “Igitaramo cyagombaga kuzabera kuri ‘Rue de l’Uprona’ no kuri ‘Lacoste Beach, cyimuwe, amatariki mashya muzamenyeshwa bidatinze. Tubiseguyeho ku ngaruka biri bubateze.”

Meddy akaba afite ikindi gitaramo gikomeye azakorera i Kigali ku wa 1 Mutarama 2019, aho yijeje gutaramira abafana be mu gitaramo cy’amateka.

Tubibutse ko umuhanzi nyarwanda Bruce Melody nawe aherutse gusubika urugendo mu Burundi gutaramira abafana be mu bitaramo yari yatumiwemo.

Bruce Melodie yahagaritse ibitaramo yari gukorera i Burundi kubera Kutizera umutekano we

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU