Umuhanzi mpuzamahanga, Ngabo Medard Jobert wamamaye mu muziki ku izina rya Meddy yagize icyo asubiza abategereje kuzamubona yerekana umukunzi we ‘Mimi’ mu gitaramo cya ‘East African Party’ kizaba kuya mbere Mutarama 2019 muri Parikingi ya Sitade Amahoro.

Uyu muhanzi ukunzwe cyane mu ndirimbo ‘Adi Top’ aheruka gushyira hanze yageze mu mujyi wa Kigali kuya 24 Ukuboza 2018 aherekejwe n’umukunzi we ukomoka muri Ethiopia bavuye gutaramira muri Ottawa ho muri Canada.

Ubwo Meddy yageraga i Kigali azanye n'umukunzi we
Ubwo Meddy yageraga i Kigali azanye n’umukunzi we

Ubwo Meddy yataramiraga abatuye mu mujyi wa Ottawa, Umukunzi we ‘Mimi Medhira’ yamusanze ku rubyiniro maze amwereka abari bitabiriye iki gitaramo.

Kuri uyu wa kane tariki ya 27 Ukuboza 2018, Meddy yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru maze abazwa niba ateganya kuzerekana umukunzi we mu gitaramo cya East African Party arabihakana.

Meddy yakuriye inzira ku murima abari biteguye ko azabereka umukunzi we mu gitaramo cya EAP
Meddy yakuriye inzira ku murima abari biteguye ko azabereka umukunzi we mu gitaramo cya EAP

Yagize ati “Kuba yaragaragaye mu gitaramo cya Ottawa ntago ari ibintu byari byapanzwe ngo mwerekane, ndumva rero atazagaragara kuri Stage yo mu gitaramo cya East African Party cyane ko Atari n’umuhanzikazi.”

Meddy kandi yaboneyeho no gushimangira ko East African Party y’uyu mwaka izaba itandukanye cyane n’iyu mwaka ushize kuko ngo afite byinshi ahishiye abanyarwanda.

Abahanzi bazaririmba muri East African Party bose
Abahanzi bazaririmba muri East African Party bose

Reka tubibutse ko Meddy yaherukaga gutaramira mu Rwanda mu gitaramo cya Mützig Beer Fest cyabereye i Nyamata ku wa 2 Nzeri. Icyo gihe yakurikijeho ibindi bitaramo byazengurutse mu bice bitandukanye by’igihugu yakoze byari biteguwe na Airtel.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU