Ngabo Medard (Meddy) umuhanzi w’umunyarwanda mu minsi ishize ubwo yakoreraga igitaramo muri Canada i Montreal bwa mbere yerekanye umukunzi we Medhira Mimi muri iki gitaramo.

Meddy yerekanye bwa Mbere umukunzi we mu ruhame

Meddy ukunzwe cyane mu ndirimbo zitandukanye nka ‘Slowly’, ‘Ntwamusimbura’, ‘AdiTop’ aherutse gushyira ahagaragara n’izindi nyinshi, ubwo yari muri iki gitaramo ataramira abanyarwanda n’incuti z’u Rwanda i Montral Meddy yatunuye benshi ahamagara umukunzi we kurubyiniro ubwo yari ageze kundirimbo ‘Ntawamusimbura’.

Muri iki gitaramo yaririmbaga iyi ndirimbo umukunzi we yamwiyegamije mu gituza, ariko nako ubona ibinezaneza mu maso yabo. Mbere y’uko amurekura yamusomye ku gahanga no ku ijosi.

Meddy yerekanye bwa Mbere umukunzi we mu ruhame

Meddy mu minsi ishize nabwo yari aherutse kwitabira ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 y’umukunzi we muri Amerika. Biteganyijwe ko Meddy n’umukunzi we Medhira Mimi bashobora kuzana i Kigali dore ko rimwe na rimwe ajya amuherekeza mu bitaramo bitandukanye.

Meddy yerekanye bwa Mbere umukunzi we mu ruhame

Meddy yerekanye bwa Mbere umukunzi we mu ruhame

Meddy yerekanye bwa Mbere umukunzi we mu ruhame

Meddy yerekanye bwa Mbere umukunzi we mu ruhame

Tariki ya 01 Mutarama 2019 azataramira abanyarwanda mu gitaramo cya East African Party kizabera kuri sitade Amahoro i Remera, gusa azabanza gutaramira i Burundi uwa 29 no kuri 30 Ukuboza 2018 nubwo kugeza ubu bigishidikanywaho kubera umutekano muke uvugwa i Burundi.

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU