Nyuma y’uko bamwe mu bakunzi ba Rayon Sports basakaje amashusho ku mbuga nkoranyambaga bita abakinnyi ba APR Fc imbwa, kapiteni Migi yasobanuye ko byatumye bishimira ko babatsinze bagenda bakambakamba kugira ngo babereke ko abo bise imbwa aribo babatsinze.

Migi yatangaje impamvu bishimiye intsinzi kuri Rayon Sports bakambakamba

Nyuma yo gutsinda Rayon Sports igitego cya kabiri ari abakinnyi 10,bamwe mu bakinnyi 3 barimo Nshuti Dominique Savio, Ombolenga Fitina na Rugwiro Herve, bagiye kwishimira igitego bagenda bakambakamba kugira ngo bereke abafana ba Rayon Sports babies imbwa kubera amashusho bashyize hanze umugabo ari gukubita imbwa ze, ari kuzihamagara amazina ya bamwe mu bakinnyi ba APR FC.


Mugiraneza Jean Baptiste yavuze ko abakinnyi ba APR FC bishimiye iki gitego muri ub buryo kugira ngo bereke abafana ba Rayon Sports babishimye hejuru nyuma yo gusezererwa na Club Africain babita imbwa ko babatsinze.

Yagize ati “Twabonye amashusho bamwe mu bakunzi ba Rayon Sports bashyize hanze batwita imbwa ndetse tugeze mu rugo n’abana barabitwereka.Iyo umuntu agututse ntabwo umusubirisha amagambo,umusubirisha ibikorwa.Twishimiye igitego muri buriya buryo kugira ngo tubereke ko batsinzwe n’abantu bise imbwa.Niba barise abantu imbwa none bakaba babatsinze kandi batanuzuye, nabo ubwo bisuzume.”

APR FC yaraye ibabaje Rayon Sports iyitsinda ibitego 2-1 birimo icyo ku munota wa nyuma w’umukino cyatsinzwe na Rusheshangoga Michel, nyuma yo kumara iminota 30 ifite abakinnyi 10 gusa kuko Nizeyimana Mirafa yahawe umutuku ku munota wa 60 w’umukino.

Migi yatangaje impamvu bishimiye intsinzi kuri Rayon Sports bakambakamba

Migi yatangaje impamvu bishimiye intsinzi kuri Rayon Sports bakambakamba

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU