Miss Akiwacu Colombe wambitswe ikamba rya nyampinga w’ u Rwanda mu mwaka wa 2014 agahita anakomeza amashuri ye ku mugabane w’i Burayi mu Bufaransa ubu yahawe impamyabumenyi muri kaminuza ya INSEEC.

Colombe amaze imyaka ine yiga mu ishuri ryigisha ubucuruzi n’ubukungu rikaba rimwe muri za kaminuza zihariye mu gusohora abayobozi b’ishoramari mu Bufaransa ndetse n’abandi baturutse impande zitandukanye ku yindi migabane, Akiwacu akaba akuyeyo impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza izwi nka Bachelor.

Nyampinga w’u Rwanda 2014 Akiwacu Colombe yagiye mu Bufaransa afite umushinga wo kubakira inshike za Jenoside yakorewe Abatutsi inzu ebyiri yatangije mu mpera za 2014 aho yaje gukomereza ubukangurambaga bwawo aho yari akurikiranye amasomo mu Bufaransa.

Akiwacu Colombe umaze imyaka itatu aba i Paris mu bikorwa by’amarushanwa y’ubwiza yaherukaga guhagararira u Rwanda muri Miss Supranational mu 2016. Yanagaragaye mu bikorwa bitandukanye byo kumurika imideli aho yakunze gukorana n’inzu yitwa Gwanni.

Miss Akiwacu Colombe yasoje kaminuza ku mugabane w' i Burayi

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU