Ku munsi w’ejo nibwo havuzwe inkuru z’uko nyampinga w’u Rwanda 2014 Akiwacu Colombe yarangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu ishuri ryigisha ubucuruzi n’ubukungu mu Bufaransa.

Yashimiye abamubaye hafi kugirango abashe kugera ku ntego nk’umuryango we n’ishuti ze ndetse agaragaza ibyishimo atewe no kurangiza icyiciro cya kabiri ku mugabane w’uburayi, Akiwacu abonye impamyabumenyi nyuma y’imyaka itatu amaze i Paris yiga muri kaminuza ya INSEEC.

Nyampinga yivuze ibigwi“ntsinzi yose ni umusaruro wo gukora cyane ariko kandi n’ itangiriro ry’urugendo rushya! Ndashimira buri muntu wamfashije kurenga intambamyi zose mu mirimo yanjye, ndashimira umuryango wanjye ku bwo kumba hafi bigikomeje mumpa mu buri mwanzuro w’ubuzima bwanjye. Ntabwo nabona icyo mbituye ku bw’ibyo munkorera ariko nizeye kubatera ishema no gutuma mwishima.”

Akiwacu Colombe abonye iyi mpamyabumenyi ku myaka 24 y’amavuko,yagiye kwiga mu Burayi afite umushinga wo kubakira inzu ebyiri abacitse ku icumu rya Genocide yakorewe abatutsi muri Mata 1994, yaserukiye u Rwanda mu marushanwa y’ubwiza ya Miss Supranational 2016.

 

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU