Inkuru yo gutandukana kwa Miss Aurore n’umukunzi we Mbabazi Egide yongeye  yatangiye guhwirahwishwa ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu, biturutse ku kuba Egide yarasibye amwe mu mafoto bahuriraho yari ari ku rukuta rwe rwa Instagram.

Miss Mutesi Aurore na Mbabazi Egide byavugwaga ko baba baratandukanye bagaragaye bari gusomana

Amafoto uyu musore yasibye ni ayo aba bombi bari kumwe mu muhango wo guhana isezerano imbere y’amategeko.

Ikindi kandi ubu nta muntu arimo gukurikira ku rukuta rwa Instagram kuko yakurikiraga Miss Mutesi Aurore Kayibanda none Konti ye y’uru rubuga ikaba yamaze gusibwa.


Ibi byateje urujijo ndetse abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga batangira kuvuga ko aba bombi bashobora kuba batandukanye, bigakurizamo Mutesi Aurore kuba avuye ku mbuga nkoranyambaga.

Miss Mutesi Aurore na Mbabazi Egide byavugwaga ko baba baratandukanye bagaragaye bari gusomana
Miss Mutesi Aurore na Mbabazi egide basomanye mu buryo budasanzwe byerekana ko urukundo rwabo ari umutamenwa

Ariko nyamara nk’uko byagaragaye muri video yashyizwe kuri YouTube Miss Mutesi Aurore agaragara asomana byimbitse na Mbabazi Egide Egide.

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU