Mohamed Salah, umunya-Misiri, ukinira ikipe ya Liverpool yo mu Bwongereza yongeye kwegukana igihembo cy’umukinnyi w’Umunyafurika mwiza w’umwaka wa 2018, gitangwa n’igitangazamakuru cya BBC.

Mohamed Salah yongeye kwegukana igihembo cy’umukinnyi mwiza wa Afurika

Ku nshuro ya kabiri yikurikiranya Mohamed Salah w’imyaka 26 yegukanye iki gihembo cy’umukinnyi mwiza wa Afurika 2018. Kuri iyi nshuro yahigitse Medhi Benatia wo muri Maroc, Kalidou Koulibaly wo muri Senegal, Sadio Mane nawe wo muri Senegal na Thomas Partey wo muri Ghana.


Mu mwaka ushize wa 2017, Mohammed Salah yatsinze ibitego 44 mu mikino 52 yakinnye mu ikipe ya Liverpool.

Mu butumwa yatanze, Salah yagize ati: “Ni ibyishimo kuba nongeye gutsindira iki gihembo, ndishimye kandi ndifuza ko n’umwaka utaha nazagitsindira.”

Salah kandi yavuze ko intego afite mu mwaka wa 2019, ari uko hari igikombe agomba kwegukanamo, kugira ngo abafana be bakomeze kwishima.

Yavuze ko buri gihe ahora akora cyane kugira ngo afashe ikipe ye kuba yagira icyo igeraho.

Uretse kuba yarafashije ikipe ye ya Liverpool kugera ku mukino wa nyuma wa Champions League umwaka ushize, uyu mugabo niwe wanafashije ikipe ye ya Misiri kujya mu gikombe cy’Isi giheruka kubera mu Burusiya, imikino iki gihugu cyaherukagamo mu mwaka w’1990.

Salah abaye umukinnyi ukoze aya mateka yo kwegukana iki gikombe yikurikiranya, nyuma y’umunya-Nigeria Jay-Jay Okocha muri 2003 na 2004.

Mu bandi banyamisiri begukanyeho iki gihembo barimo Mohamed Barakat mu mwaka wa 2005 na Mohamed Aboutrika muri 2008.

Mohamed Salah yongeye kwegukana igihembo cy’umukinnyi mwiza wa Afurika
Mohamed Salah ukinira Liverpool yegukanye iki gihembo cy’umukinnyi mwiza wa Afurika wa 2018 ku nshuro ya kabiri yikurikiranya

BBC yatangaje ko yakiriye abantu batoye 650,000 muri uyu mwaka.

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU