Abana bahanagura inkweto z’abahisi n’abagenzi batabibasabye ngo babahe amafaranga, bamaze kwaduka hirya no hino mu Mujyi wa Kigali cyane cyane ahakoraniye abantu benshi.

Mujyi wa Kigali hadutse abana bahanagura inkweto z'abahisi n'abagenzi bazambaye

Aba bana bari hagati y’imyaka 7 na 12 bagenda bagaragara cyane ku marimbi, hanze ya stade igihe habereye ibitaramo, muri Gare nshya ya Nyarugenge ndetse n’i Remera mu kibuga kiri inyma ya Stade Amahoro.

Baba bafite udutambaro n’uburoso bw’inkweto bagacunga umuntu ahagaze bagaca bugufi bagahanagura inkweto ze atabibasabye, kugira ngo nabona ako kazi bamukoreye abahe amafaranga babashe kubaho.


Iyo uganiriye n’aba bana bagaragaza ko ubukene bukabije ndetse n’amakimbirane ya hato na hato ahora hagati y’ababyeyi babo, ari bimwe mu byatumye bahitamo kwihangira uyu murimo.

Bemeza ko uretse uyu murimo wo guhanagurira abagenzi inkweto, iyo babuze abo babikorera bajya ku marimbi gushakisha ibiraka byo guhanagura imodoka z’abantu baba baje gushyingura ababo.

Gisa Eric w’imyaka 10 uvuka i Nyanza ya Kicukiro, yabwiye IGIHE ko uyu mwuga akora umufasha cyane kuko amafaranga yose yakoreye nyina ayamwishyuriramo ishuri n’ibindi bikoresho nkenerwa.

Gisa Eric ahanagura inkweto z'uwitabiriye imurikagurisha
Gisa Eric ahanagura inkweto z’uwitabiriye imurikagurisha

Yagize ati “Ibi nabitangiye nyuma yo kubibona ku bandi bana b’i Nyamirambo, kuko nigeze kujya mu birori mbona bari guhanagurira inkweto abantu bari babijemo, noneho nanjye mpitamo kubikora.”

Yakomeje avuga ko iyo nyina aba afite ubushobozi atari gukora uyu mwuga ahubwo yawuhisemo kubera kwanga kwicwa n’inzara.

Byukusenge Emmanuel w’imyaka 14 utuye Kuryanyuma yagize ati: “Umuntu araza ukamuhanagurira urukweto akaguha 100 cyangwa 200, hari n’igihe ayarenza bitewe n’uwo ari we. Iyo tubonye batabyemera tubasaba kubarindira imodoka zabo kugira ngo tutaza gusubira mu rugo ntacyo tujyanye.”

Yongeyeho ko ku munsi iyo yahiriwe ashobora gutahana amafaranga ari hagati y’igihumbi na 1500 Frw.

Gusa n’ubwo aba abana bahanagura inkweto bavuga ko ibi bibatunze bamwe mu baturage baturiye hafi y’irimbi ryo mu Rugarama i Nyamirambo, bavuga ko batagipfa gusiga ibintu hanze kuko aba bana babibiba bakaboneraho gusaba ubuyobozi gukurikirana iki kibazo.

Umubyeyi umwe utarashatse ko izna rye ritangazwa yagize ati: “Hirirwa abana kandi bakiri bato yaba mu gihe cy’amashuri cyangwa mu biruhuko bacunga ko hari imodoka zizana imirambo, yewe hani n’abibereye abayede b’abafundi bubaka imva.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamirambo, Uwamwiza Chantal, avuga ko yari aziko iki kibazo cy’aba bana birirwa ku irimbi cyarangiye.

Yagize ati: “Nari nzi ko icyo kibazo cyarangiye ku buryo ntekereza ko bashobora kuba baboneka ku irimbi ryuzuye kuko iryo hino hari kompanyi ihakorera ishinzwe no gucunga umutekano ariko ubwo byansaba ko dusubirayo tukongera tukareba.”

Yongeyeho ko nta mubare nyir’izina w’abana b’inzererezi cyangwa bataye amashuri azi, aboneraho gusaba ababyeyi kwita ku bana babo bakabaha uburere bwiza kuko badakwiye kwirirwa mu irimbi.

Umwuga wo guhanagura inkweto z'abahisi n'abagenzi bawukorera ahantu hakunze guhurira abantu benshi
Umwuga wo guhanagura inkweto z’abahisi n’abagenzi bawukorera ahantu hakunze guhurira abantu benshi

Mu gihe Leta y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga muri gahunda yo guca ubuzererezi bw’abana, ni ngombwa ko n’aba abana bahanagura inkweto bitabwaho kuko bamwe muri bo bashobora kuvamo abajura bakaze hatagize ingamba zifatwa.

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU