Nyuma yo gutera Gapapu Kirenga Saphina, Uwineza Nicole wamamaye nka Mama Beni muri Film y’uruhererekane ya City Maid yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Eric Sebera bitegura kurushinga vuba aha.

Nyuma yo gukorerwa ibirori bya Bridal Shower, Mama Beni na Eric basezeranye imbere y’amategeko kuri uyu wa 27 Ukuboza 2018 mu murenge wa Remera mu Karere Gasabo, mu Mujyi wa Kigali.

Mama Beni arahirira kuzabana na Eric akaramata
Mama Beni arahirira kuzabana na Eric akaramata

Nyuma y’uyu muhango wo gusezerana, biteganyijwe ko kuri uyu Gatandatu hazaba imihango yo gusaba no gukwa, mu gihe ku Cyumweru bazasezerana imbere y’Imana.

Urukundo rwaba bombi rwamenyekanye cyane mu mpeshyi nyuma yuko Nicole ateye Gapapu Kirenga Saphina wahoze akundana n’uyu musore witwa Eric yari yaranamwambitse impeta ya Fiancaille.

Ubwo Kirenga Saphina aherutse kuganira n’itangazamakuru, yahakanye iby’urukundo rwa Nicole na Eric, ashimangira ko babeshyera Nicole. Icyo gihe yagize ati “ Yebabaweee Nicole baramubeshyera, urukundo rwabo sinduzi, ntago bakundana. Ikindi kandi njyewe Kirenga ntago ndi umukobwa wo guterwa gapapu, gusa Nicole baramubeshyeye peee.”

Uwineza Nicole akina muri Film ya City Maid nka Mama Beni
Uwineza Nicole akina muri Film ya City Maid nka Mama Beni
Nyuma yo gusezerana, bahanye agasomyo k'urukundo
Nyuma yo gusezerana, bahanye agasomyo k’urukundo

Nicole Uwineza n'umwari uri mu bakunzwe cyane mu ruhando rwa Cinema

Aba bombi baritegura kubana akaramata
Aba bombi baritegura kubana akaramata
Nicole yateye Gapapu Saphina wari warambitswe impeta
Nicole yateye Gapapu Saphina wari warambitswe impeta
Nicole Uwineza n'umwari uri mu bakunzwe cyane mu ruhando rwa Cinema
Nicole Uwineza n’umwari uri mu bakunzwe cyane mu ruhando rwa Cinema

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU