Tricia Tracy wahoze akundana na Nshuti Savio ukinira ikipe ya APR FC yamaze gutangaza ko Couple yabo yabaye amateka, ndetse anahishura ko afite undi musore ubu barikumwe.

Aba bombi bari bamaze igihe kirekire bari mu munyenga w’urukundo cyane ko nabo ubwabo bakundana kubishimangira bifashishije imbuga nkoranyambaga zabo.

Bagikundana, Savio yahaye ifoto Tricia kuw'amavuko we
Bagikundana, Savio yahaye ifoto Tricia kuw’amavuko we

Nubwo yirinze kugira byinshi  abivugaho, Tracy Tricia yamaze kwerura ku mugaragaro ko yatandukanye na Nshuti Savio ndetse ahita anatangaza ko afite undi musore wigaruriye umutima we.

Aganira na Inyarwanda TV, Tracy Tricia yagize ati “Njye na Savio ubu turi inshuti zisanzwe. Ibya boyfriend na girlfriend byararangiye. Ntago ndi njyenyine mu rukundo kuko ubu mfite undi musore dukundana.”

Nshuti Savio na Tricia bamaze gutandukana
Nshuti Savio na Tricia bamaze gutandukana

Icyakora Tricia yahishuye ko mu byatumye batandukana hatarimo kuba Savio ari umu Star ukomeye muri ruhago nyarwanda.

Tricia yahishuye ko yamaze kubona umukunzi mushya yasimbuje Savio
Tricia yahishuye ko yamaze kubona umukunzi mushya yasimbuje Savio
Ku mbuga nkoranyambaga za Tricia na Savio, basibyeho amafoto abagaragaza bari kumwe
Ku mbuga nkoranyambaga za Tricia na Savio, basibyeho amafoto abagaragaza bari kumwe

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU