Ku byafashwe nk’agasuzuguro, nyuma yo kwirukanwa kwa Jose Morinho mu ikipe ya Manchester United, Paul Pogba yahise agaragaza ko yishimye cyane ndetse yiteguye no kumererwa neza mu ikipe yifashishije ifoto yashyize kuri Instagram.

Paul Pogba agiye guhanwa acibwe akayabo kubera agasuzuguro

Ifoto Paul Pogba yayishyizwe ku rukuta rwe rwa Instagram ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri taliki 18 Ukuboza 2018, nyuma gato y’amakuru y’uko ubuyobozi bwa Manchester United bwemezaga ko butakiri kumwe n’umutoza Jose Mourinho.


Iyi foto ya Paul Pogba yari iherekejwe n’ijambo risaba abakunzi be kugira icyo bayivugaho, agira ati: “Caption this”  cg “gira icyo uyivugaho”, ifoto yatumye ubuyobozi bwa Manchester United bubifata nk’agasuzuguro gakabije, bwemeza ko buzahana uyu mukinnyi.

Iyi foto yamaze iminota 10 gusa ihita isibwa ariko yarimaze kubonwa n’abarenga  ibihumbi 64, ndetse n’ubutumwa butandukanye bwari buyiherekeje burimo ubwa Gary Neville wanditse asaba Paul Pogba ko yasaba imbabazi kubyo agaragaje Mourinho akimara kwirukanwa.

Paul Pogba agiye gucibwa akayabo kubera agasuzuguro

Ubuyobozi bwa Manchester United ntibwishimiye iyi foto Pogba yari yapostinze kuko yasaga niha isurambi ikipe muri rusange hiyongeyeho kwihenura bikabije ku mutoza Jose Mourinho.

Pogba uhembwa n’ikipe ibihumbi 300.000 by’amayero, yakoze ibi nyuma y’igihe kirekire yari akunze kumvikana adacana uwaka n’umutoza Jose Mourinho wari umaze iminsi yaramushyize ku ntebe y’abasimbura.

Paul Pogba agiye gucibwa akayabo kubera agasuzuguro
Aba bombi bakunze guterana amagambo, umwe ashinja undi kurimbura ikipe.

Jose Mourinho wari umutoza wa Manchester United yirukanwe kubera kutagira umusaruro mwiza muri iyi kipe, ndetse ubuyobozi bwa Manchester United bukaba mu buryo bw’impanuka bwatangaje umusimbura, akaba ari Ole Gunnar Solskjaer, Umunya-Norvege w’imyaka 45 y’amavuko wahoze akinira iyi kipe ya Manchester United.


Mu bakekwaga gusimbura jose Mourinho hari Zinédine Yazid Zidane wahoze atoza Real Madrid, Mauricio Pochettino utoza Tottenham, Diego Pablo Simeone utoza Atletical Madrid na Antonio Conte uherutse kwirukanwa na Chelsea, maze birangira Ole Gunnar Solskjaer yegukanye uyu mwanya kugeza uyu mawaka wa shampiyona urangiye.

Mourinho avuye muri Manchester ayihaye igikombe cya  Europa League na EFL Cup , akaba yaratsinze imikino  84 mu  144 yatoje.

Pogba ntiyari akivuga rumwe na Jose Mourinho
Paul Pogba ntiyari akivuga rumwe na Jose Mourinho

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU