Quiin Abenakyo, Nyampinga wo muri Uganda witwaye neza muri Miss World 2018 akaza mu bakobwa 10 ba mbere beza ku isi, akegukana umwanya wa mbere muri Afrika yanenzwe bikomeye na Perezida Yoweri Kaguta Museveni

Quiin Abenakyo witwaye neza muri Miss World 2018 yanenzwe bikomeye na Perezida Museveni

Abinyujije kuri Twitter ye, Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni yanenze Quiin Abenakyo kuba ataragiye guhatana muri Miss World afite imisatsi y’umwimerere ahubwo agahitamo kwishyiraho imisatsi y’Abahindi.


Yagize ati “Abenakyo ni muremure, n’umwiza ukomoka i Musonga.Ikibabaje n’uko afite imisatsi y’abahinde. Namushishikarije kugumana imisatsi ye y’umwimerere, umusatsi w’Abanyafurika.Tugomba kwerekana ubwiza nyafurika mu mwimerere wabwo.”

Quiin Abenakyo witwaye neza muri Miss World 2018 yanenzwe bikomeye na Perezida Museveni

Museveni yakiriye mu biro bye Quinn Abenakyo wageze i Kampala ku wa Gatatu w’iki Cyumweru avuye kwitwara neza mu marushanwa ya Miss World.

Uretse Perezida Museveni, abantu benshi barimo abo mu muryango we, abo mu nzego za leta, abategura Miss World muri Uganda n’abanyamakuru batandukanye bari baje ku bwinshi kwakira Quiin Abenakyo ku kibuga cy’indege Entebbe.

Quiin Abenakyo witwaye neza muri Miss World 2018 yanenzwe bikomeye na Perezida Museveni

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU