Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 13 Ukuboza 2018 ibiro bya Komisiyo y’ Igihugu y’ Amatora muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo yafashwe n’ inkongi y’ umuriro ibikoresho byari kuzifashishwa mu matora ya Perezida tariki 23 Ukuboza 2018.

RDC: Habura iminsi 10 gusa ngo batore komisiyo y’amatora yafashwe n’inkongi

Iyi komisiyo yatangaje ko yatangiye iperereza ngo hamenyekane icyateye iyi nkongi ariko yizeza abaturage ko igiye gukora uko ishoboye hakaboneka ibindi bikoresho ku buryo amatora azaba.


Jean Pierre Kalamba, Umuvugizi w’ iyi Komisiyo yabwiye Radio Okapi ko hari ibyarokotse.

Yagize ati “Ibyangiritse ni byinshi ariko Imana ishimwe, bimwe mu bikoresho by’ intara 25 ntabwo byari muri Kinshasa byamaze kugeza aho amatora azabera”

RDC: Habura iminsi 10 gusa ngo batore komisiyo y’amatora yafashwe n’inkongi

Ibi biro bihiye mu gihe ibikoresho bizakoreshwa muri aya matora bitavugwaho rumwe. Abatavugarumwe n’ ubutegetsi bavuga ko badashaka ko aya matora akoreshwa uburyo bwikoranabuhanga kuko bugamije kwiba amajwi, gusa uruhande ruri ku butegetsi butsimbaraye ku ikoreshwa ry’ ikoranabuhanga muri aya matora.

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU