Ubugizi bwa nabi mu gihe cyo kwiyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo butangiye kugenda bufata intera.

RDC: Mu minsi itatu yonyine abantu 6 bamaze kwicirwa mu bikorwa byo kwiyamamaza

Mu gihe habura iminsi itageze ku 10 ngo amatora abe, nyuma ya Lubumbashi kuwa Kabiri ushize, ahapfuye abayoboke ba Martin Fayulu, abandi benshi bagakomereka, kuri uyu wa Kane naho i Mbuji-Mayi, ahari hategerejwe umukandida Felix Tshisekedi hapfuye umuntu.


Amakuru yagiye atangazwa aravuga ko uyu muntu yapfuye umukandida Tshisekedi ataragera no muri uyu murwa mukuru w’Intara ya Kasai y’Iburasirazuba, hamwe mu hantu ishyaka UDPS rifite abayoboke benshi. Guhera mu gitondo, ihuriro ry’urubyiruko rwa UDPS ryari ryatangaje ko ryabujijwe kujya kwakira umukandida wabo ku kibuga cy’indege, aho ngo mu nzira inzego z’umutekano zari zashinze za bariyeri.

Iri huriro rikaba ryemeje ko umwe mu basore barigize yishwe n’abashinzwe umutekano, aho amakuru y’ibanze ubuyobozi bw’Intara ya Kasai y’Iburasirazuba bwabashije kubona yemeza ko uwo musore yateye amabuye ikamyo yari irimo abasirikare.

Ariko nk’uko bitangazwa na RFI, guverineri w’iyi ntara ubwe yavuze ko atari mu mwanya wo gutanga ibisobanuro birambuye ku imvano y’iyicwa ry’uyu musore. Guverineri Alphonse Kasanji Ngoyi yahamagariye amashyaka yose gutuza no kwirinda ubushotoranyi ubwo ari bwo bwose.

Yagize ati: “Mu gihe dutegereje raporo ya nyuma y’inzego z’umutekano, tubabajwe n’urwo rupfu kandi turarwamaganye dukomeje kubera ko twahaye ubutumwa abaturage bwo kubahiriza amahame ya demokarasi n’ubworoherane. Kandi abajya kwakira umukandida wabo bafite uburenganzira bwo kujya kumwakira, ariko batagabye ibitero ku by’abandi, gusahura, gutera amabuye.”

Uyu muntu wishwe aje yiyongera ku bandi bayoboke batanu batavuga rumwe n’ubutegetsi ubwo umukandida Martin Fayulu yajyaga I Lubumbashi ahapfuye batatu, n’abandi babiri bapfiriye muri Kalemie. Muri rusange abantu batandatu bakaba bamaze kuburira ubuzima mu bikorwa byo kwiyamamaza by’abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu minsi itatu, abantu batandatu bakaba bamaze kwicwa mu minsi 3 gusa.

Ubwo kandi abandi benshi barakomeretse, harimo abakomeretse bikomeye nk’abari mu Bitaro bya Sendwe mu Ntara ya Haut-Katanga. Abayobozi b’intara bo banyomoza ko hakoreshejwe amasasu ya nyayo ndetse n’iyi mibare y’abamaze gupfa.

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU