Ni gacye cyane hari ubwo umusore atereta umukobwa agahita abimwemerera, ariko hari impamvu umukobwa yahita yihutira kuvuga oya biturutse ku mpamvu zitandukanye.

Reba impamvu nyamukuru zituma umukobwa yihutira kuvuga OYA mu gihe hari umuhungu umusabye ko bakundana

Gusaba umukobwa urukundo kugeza na nubu biracyakomereye abasore kuko akenshi usanga abakobwa batandukanye bakomeje kugorana mu gihe umusore amusabye ko bakundana, umukobwa agahita yihutira kuvuga OYA, ariko burya nyamara ntabwo aba ari oya gusa kuko haba hari impamvu zishobora kubitera.

Kwihagararaho

Iyo umukobwa amaze kumenya ko umusore amwemera kandi ko ari tayari yo kumukorera icyo yashaka cyose kugira ngo amwegukane, nawe atangira kwihagararaho ubwo agatangira kwiha ibyizere kuko yabonye ko hari umusore umwitayeho, ariko ntabwo ari abakobwa bose ni bamwe na bamwe.

Ntabwo bimurimo

Uru ni urundi ruhande abasore batajya bitaho cyane iyo bagiye gusaba umukobwa urukundo. Ni ukuvuga ngo hari ho igihe ujya gusaba umukobwa urukundo ”ubundi akagusubiza agira ati ntabwo nshaka gukundana nawe”, bivuza ngo n’iyo uhatirije nawe agerageza uburyo bwose yakoresha ngo akunanize kugeza igihe umuvuyeho.

Isuzuma

Rimwe na rimwe abakobwa bakunze gukoresha ubu buryo bwo kunaniza basuzuma abasore. Ibi bakaba babikora batekereza ibi “Niba ankunda ntiyapfa kuva kwizima”,aha ho cyakora ntabwo abakobwa bose basuzuma kimwe, kuko hari abasuzuma igihe kingana n’ukwezi, abandi amezi abiri ndetse n’abandi bagasuzuma mu gihe kingana n’igice cy’umwaka, hano aba agira ngo areba imbaraga uzashyiramo mu rukundo yewe niba koko unamukunda by’ukuri.

Abasore benshi ntabwo banyurwa

Iyi ni iyindi mpamvu ituma abakobwa batinya guhita bemerera umusore urukundo mu buryo bworoshye. Abasore bamwe na bamwe biki gihe ntabwo banyurwa no kugira umukunzi umwe gusa, kuko hariho abashimisahwa n’umunyenga w’urukundo ku mpande z’igiye zitandukanye z’abakobwa, bityo bikabaviramo kugira ingeso yo kutanyurwa n’urukundo rw’umwe. Iyi rero ikaza ari iyindi mpamvu ituma abakobwa batapfa kugira umutima wo guhita biyumvamo umuhungu ku buryo bahita bamwerera urukundo mu buryo bworoshye.

Imyitwarire idahwitse

Biragoye kubona umukobwa wishimira imyitwarire itari myiza ku musore, kuko ushobora kugaragaraho imyitwarire itari myiza imbere ye byibura rimwe niyo yaba yarafite gahunda yo kukwemerera urukundo agahita abireka, bityo rero umukobwa muri kwa kugorana kwe atinda kukwemerera urukundo aba ari kubanza ku kwigaho buri uko bwije nuko bucyeye areba n’imyitwarire yawe yose.

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU